Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mutarama 2023, ku munsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 19.
Agaruka ku ishusho y’uko ubuvuzi buhagaze mu Rwanda by’umwihariko kuri serivisi zo muri urwo rwego Abanyarwanda bakunze kujya gushaka mu mahanga, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ziri mu byiciro bitatu, birimo ibijyanye n’ubuvuzi bw’impyiko, ariko by’umwihariko kuyisimbuza, kubaga umutima ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwo kuvura kanseri.
Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko ibyo byiciro bitatu bigize nka 70% by’ibituma abantu bajya kwivuza mu mahanga.
Yagize ati “Guhera umwaka ushize, habaye impinduka, ku buryo nk’abajyaga gusimbuza impyiko hanze y’Igihugu byakorewe mu Rwanda, nta muntu numwe twigeze twohereza gusimbuza impyiko hanze y’Igihugu, kuko abagera kuri 14 bari bayikeneye bose bayiherewe hano mu Rwanda, ndetse muri iki cyumweru hari abandi bane barimo kuyihabwa mu bitaro by’Umwami Faisal.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abarimo gukora muri izo serivisi, baturuka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, batarimo gukora ubuvuzi gusa, kubera ko banigisha abaganga ba Abanyarwanda, ku buryo mu myaka itatu mu Rwanda hazaba hari abaganga bafite ubushobozi bwo kubikora, kugira ngo no mu bindi bitaro serivisi zo gusimbuza impyika no kubaga umutima zizajya zihatangirwa.
Minisitiri Dr. Sabin ati “Ubu dufite Abanyarwanda basaga 175 babazwe umutima, abana n’abakuru byose byakorewe mu bitaro bya Faisal hano mu Rwanda, igisigaye muri ibyo bitatu by’ibanze bituma tujya gushaka ubuvuzi kure, ni ukuvura indwara ya kanseri ndetse n’ibyuma biyibona aho igeze.”
Yongeraho ati “Na byo twizeye ko mu mezi ari imbere bizaba biri hano mu Rwanda, kuko ibisabwa byose twarabitangiye, ndetse n’abazakiduha, bisigaje ko barangiza kubikora bikagezwa hano, ari nacyo cyari gisigaye ku mwanya wa mbere gituma abantu bajya kwivuza hanze.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko byose bijyana no gutanga serivisi nziza, kandi ko bazi ko hari ibyo bataranoza, kuko hari ibyo basabwa n’abaturage, bazakomeza kunoza kandi mu buryo bwihuse, ku buryo uretse kuvura ibihambaye gusa, n’ibyoroshye guhera ku Mudugudu kuzamuka kugera ku rwego rw’Igihugu, umuturage abona serivisi nziza kandi akayibona vuba.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024
- Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?
- Ibibazo abaturage babajije Perezida Kagame mu Mushyikirano n’uburyo yabisubije
- Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
- Umubyibuho usigaye ari ikimenyetso cy’indwara zitandura
- Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)
- Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’
- Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
- Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi
- Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke
- Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere
- Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru
- Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro
- Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima
- Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE
- U Rwanda ruragaragaza uko DRC ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside amahanga arebera
- Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura
- Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
- Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine
- Ibintu byo kujya baducyurira indagara turashaka kubirandura - Minisitiri Musafiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|