Mu myaka itandatu ishize hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27

Goverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’imyaka 6.5 ishize, mu bice bitandukanye by’Igihugu hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

Amashuri yubatswe yagabanyirije ingendo abana
Amashuri yubatswe yagabanyirije ingendo abana

Mu ijambo rye rigeza ku bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, ryagarukaga ku bikorwa Leta y’u Rwanda yagezeho mu gihe cy’imyaka irindwi ishize muri gahunda ya NST1, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga no kugabanya ubucucike.

Ati “Abana bakoraga ibilometero bigera kuri 19 bajya kwiga, hubatswe amashuri kugira urwo rugendo abana bakora bajya banava ku ishuri rugabanuke, ariko n’umubare w’abana mwarimu yigisha mu ishuri ubucucike bwari bwinshi, kugira ngo nabwo bugabanuke.”

Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kongera ibigo by’amashuri hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27, mu gihe cy’imyaka 6.5, bityo rero umubare w’ibyumba byigirwamo ugera ku bihumbi birenga 76 mu Rwanda, ibi byatumye umubare munini w’abanyeshuri wigira mu cyumba ugabanuka, aho twari dufite ikigereranyo cy’abanyeshuri 80 umwarimu yigishaga, ubu bageze kuri 55.”

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageza ijambo ku bitabiriye Umushyikirano
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageza ijambo ku bitabiriye Umushyikirano

Amashuri yigisha imyuga (TSS) yariyongereye cyane, kubera ko kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari agera kuri 563, aho mu Mirenge 416 igize Igihugu, igera kuri 392 yose ifite nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga, gahunda ikaba ari uko nibura buri Murenge ugira ishuri ryigisha imyuga.

Muri iyo myaka kandi hanavuguruwe amashuri makuru y’imyuga, ashyirwa ku rwego rwa Kaminuza, hagamijwe gufasha abanyeshuri barangiza mu mashuri yisumbuye kubona ayo bakomerezamo ari ku rwego rwa Kaminuza, aho mu bigo bimwe na bimwe hamaze gutangira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, hakaba hari na gahunda y’uko mu minsi iri imbere yajya atanga n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), ku buryo umwana wize imyuga azajya aba ashobora guhera hasi akazamuka kugera arangije masters yiga imyuga.

Kubera imbaraga zashyizwe mu kwigisha abarimu, umubare w’ababifitiye ubushobozi wariyongere, kubera ko kuva muri 2022 umushahara w’abigisha mu mashuri abanza wongerewe ku kigero kirenga 80% by’umushahara wabo, mu gihe abigisha mu yisumbuye bongerewe kugera kuri 40%.

Ntibyagarukiye ku kongera umushahara wa mwarimu gusa, kubera ko Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kongera ubushobozi bwa koperative Umwarimu Sacco, kugira ngo bifashe abarimu kuba babona inguzanyo iciriritse nka koperative ihuje abantu bahuje umwuga.

Hari n’izindi gahunda zagiye zifasha abanyeshuri zirimo iyo gutangira ifunguro ku ishuri, yatumye abana badakomeza guta ishuri ndetse no gutuma bamwe mu baritaye barisubiramo.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka