Ibintu byo kujya baducyurira indagara turashaka kubirandura - Minisitiri Musafiri
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko ubu barimo gutegura gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024.
Kwihaza mu biribwa ngo bizajyana no kongera umusaruro uboneka kuri hegitari nibura ukikuba kabiri.
Yagize ati “Turifuza ko ahava imifuka 10 y’ibishyimbo hazajya hava 20, ahavaga 20 have 40 turashaka gukuba nka kabiri mu myaka itatu, ine iri imbere. Tuzabigeraho ari uko tugeza imbuto n’ifumbire nziza ku bahinzi kandi ku gihe.”
Muri Gicurasi uyu mwaka kandi hazaba hakozwe ikarita izafasha umuhinzi kumenya ubwoko bw’ifumbire ubutaka bwe bukeneye akoresheje icyangombwa cy’ubutaka bwe.
Mu bworozi ngo hazongerwa ibiribwa haboneke ibiryo by’amatungo kandi nayo ari mu kiraro ndetse no kuvugurura intanga ku buryo umuntu azajya akerekwa ubwoko bw’inka zitanga umukamo ndetse umworozi akinigishwa uburyo ubwoko bw’inka yahisemo bugaburirwa aho kugura inka hanze.
Hari kandi kongera umusaruro w’inkoko n’amafi ku buryo ibyatumizwaga hanze bicika burundu harimo n’ibyo bacyurirwa.
Ati “Turashaka guca ibintu byo kuzana amafi hanze, ibintu byo kujya baducyurira indagara byateye turashaka kubirandura, buriya dufite isambaza mu kiyaga cya Kivu ziryoshye kurusha indagara, kuva Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi hose bararoba buri munsi, tugiye gutuburiramo Tyrapia.”
Avuga ko hari umushinga bafatanyijemo n’abantu, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ku buryo mu myaka nk’itanu hazongerwa umusaruro w’amafi uziyongera ntihongerwe kuzana amafi aturuka hanze.
Mu buhinzi kandi ngo hazongerwa umusaruro w’ibyoherezwa hanze haterwa ibiti by’ikawa bishya bigasimbura ibishaje ndetse hakashyirwa imbaraga mu buhinzi bw’icyayi kuko kinakunzwe cyane ku ruhando mpuzamahanga.
Muri urwo rwego kandi harimo kongera umusaruro wa Avoka, urusenda, imiteja na marakuja nabyo bikoherezwa hanze ku bwinshi ariko no kongerera ibiribwa ubuziranenge kugira ngo amahoteri yo mu Gihugu atongera gukura ibiryo hanze y’Igihugu.
Yashishikarije urubyiruko n’abikorera kujya mu buhinzi haba mu guhinga, kongerera agaciro umusaruro ndetse no kubyohereza hanze y’Igihugu.
Umusaruro w’amata wikubye hafi kabiri ndetse n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ryikuba inshuro nyinshi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ryikubye inshuro zirenze ebyiri, imbuto z’indobanure zikoreshwa mu buhinzi zose zikaba zisigaye zituburirwa mu Rwanda ndetse n’umukamo w’amata uva kuri litiro 700,000 zigera kuri litiro 1,100,000 ku munsi.
Minisitiri w’Intebe avuga ko ingano y’inyongeramusaruro ikoreshwa mu buhinzi yiyongereye ku buryo yikubye inshuro zirenga ebyiri ahanini kubera nkunganire ya Leta.
Mu mwaka wa 2017 hegitari imwe yashyirwagaho ibiro 32 by’ifumbire ubu bikaba bigeze ku biro 70 ariko urugendo rukaba rukomeje kuko mu bihugu byateye imbere bageze ku biro 140 kuri hegitari n’ubwo mu Bihugu byinshi by’Africa bari ku biro 25 kuri hegitari.
Mu rwego rwo kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa mu Karere ka Bugesera huzuye uruganda rutunganya ifumbire rukora toni 100,000 ku mwaka.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa twujuje uruganda ruvanga ifumbire mu Bugesera rukajya rukora toni 100,000 ku mwaka iyo fumbire ikazafasha abanyarwanda kuko ari ifumbire izajya ivangwa bitewe n’Akarere ugiye kuyishyiramo twizera ko izadufasha kongera umusaruro cyane mu rwego rw’ubuhinzi.”
Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure ubu izikoreshwa zose zituburirwa mu Rwanda mu gihe mu mwaka wa 2019 izakoreshwaga zaraturukaga hanze y’Igihugu amafaranga yakoreshwaga mu kuzitumiza hanze ashyirwa mu gufasha abatubuzi bazo.
Mu rwego rwo gufata neza ubutaka kugira ngo butajyanwa n’isuri hakozwe amaterasi kuri hegitari zirenga 1,147,000 n’ubwo buri munyarwanda akomeza gusabwa gukora amaterasi mu mirima yabo.
Hongerewe ubuso bwuhirwa bwikubye hafi kabiri hagamijwe kugira ubuhinzi budashingiye ku mvura kandi birakomeza kuko ubu hari umushinga munini uzakorera mu Gihugu cyose ugamije kongera ubuso bwuhirwa ku buryo bizongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Havuguruwe ubworozi bitabwa ku buzima bw’amatungo no kongera ibikorwa remezo by’ubworozi ku buryo byazamuye umukamo w’amata uva kuri litiro 700,000 ku munsi ubu ukaba ugeze kuri litiro hafi 1,100,000 ku munsi.
Yagize ati “Guverinoma yakomeje kongera imbaraga mu kuvugurura harimo kwita ku buzima bw’amatungo, kongera ibikorwa remezo by’amatungo n’ibindi. Ibi byagize uruhare mu kongera umukamo w’amata kuko burya twagira umukamo wa Litiro 700,000 ubu tugeze kuri Litiro hafi 1,100,000 ariko nanone urugendo rurakomeje ntabwo duhagararira aho dukomeza gufasha aborozi.”
Hashyizweho kandi gahunda zifasha abahinzi n’aborozi zirimo ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ariko ngo bakomeza gushishikariza aborozi kubwitabira kuko ngo bwatanze umusaruro mu gihe cy’ibiza.
Ubu bwishingizi na bwo Leta ngo ibushyiramo nkunganire aho kwishingira amatungo umworozi yitangira 60% naho Leta ikamutangira 40%.
By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare hakaba harimo kubakwa uruganda rukora amata y’ifu ruzajya rutunganya Litiro 650,000 ku munsi akaba yanizeje ko amata ruzatunganya atazabura kuko hagiye hubakwa amakusanyirizo yayo kugira ngo agere ku ruganda atagize ikibazo.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024
- Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?
- Ibibazo abaturage babajije Perezida Kagame mu Mushyikirano n’uburyo yabisubije
- Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
- Umubyibuho usigaye ari ikimenyetso cy’indwara zitandura
- Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)
- Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’
- Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
- Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi
- Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke
- Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere
- Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru
- Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro
- Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima
- Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE
- U Rwanda ruragaragaza uko DRC ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside amahanga arebera
- Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura
- Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
- Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine
- Mu Rwanda hasigaye hatangirwa ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko no kubaga umutima
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo gahunda yo kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu ku buryo tutazongera gucyurirwa indagara ni nziza,iri mu murongo mwiza wo kwihesha agaciro nk,uko twama tubisabwa.Ariko n,umuntu w,umugabo ucyurira abandi ko abaha indagara ngira ngo ntaziduhera Ubuntu ,natwe tumuha cash zacu!Niba afite umutimanama muzima yagombye kwigaya kubwo kuvuga atabanje gutekereza nyamara yagombye kuba ikitegererezo Kubo ayobora!