Kudakoresha neza ubwiherero birimo kwanduza benshi inzoka - RBC

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kirasaba abaturage kwirinda ikwirakwira ry’umwanda wo mu musarani, nyuma yo kubona ko abaturage biganjemo abantu bakuru, bibasirwa n’inzoka zo mu nda.

Kudakoresha neza ubwiherero birimo kwanduza benshi inzoka
Kudakoresha neza ubwiherero birimo kwanduza benshi inzoka

RBC ivuga ko abaturage bagera kuri 41%, bagaragaje uburwayi bw’inzoka zo mu nda mu mwaka wa 2020, ariko byagera ku bantu bakuru imibare ikiyongera kugera kuri 48% by’Abaturarwanda.

Ubushakashatsi RBC yakoze muri 2020 bwerekana ko ingo hafi ya zose mu Gihugu zifite ubwiherero, ariko bamwe ngo baracyakeneye kumenya kubukoresha neza, no kwirinda kujya ku gasozi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’umwanda w’umusarani uteza inzoka zo mu nda.

Umukozi wa RBC ushinzwe isuku n’isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititabwaho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko kwandura inzoka zo mu nda biterwa ahanini no kwituma ku gasozi, kudakaraba intoki kw’abavuye mu bwiherero, ndetse no gukoresha ifumbire y’imborera yavuye mu misarani.

Hitiyaremye agira ati "Kwituma ku gasozi no kudakaraba intoki bifite ingaruka zikomeye zidukururira n’urupfu. Hari benshi twakira kwa muganga barwaye inzoka, bafite teniya n’izindi, ndetse hari n’abajya ku iseta bakabagwa, n’ubwo igihe tugezemo Umunyarwanda atagakwiye kubagwa kubera ikibazo cy’inzoka zo mu nda."

Hitiyaremye avuga ko izi nzoka ziterwa ahanini n’uko umuntu ava mu bwiherero ntakarabe, agafata ku nzugi cyangwa ahandi hakorwa na henshi, agasuhuza abantu abasiga wa mwanda, ndetse yakora ku kintu cyo kurisha akaba ariye mikorobe.

Abanyamakuru baganirijwe ku ndwara zititabwaho
Abanyamakuru baganirijwe ku ndwara zititabwaho

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ifumbire ivuye ku musarani w’abantu, Hitiyaremye avuga ko ibamo amagi y’inzoka zo mu nda ashobora kumara imyaka irenze itanu atarapfa, ku buryo abantu iyo bakandagiye cyangwa bayikozeho ngo ibanduza inzoka zo munda ku rugero rukomeye.

Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye bamwe mu baturage b’Akarere ka Gisagara, aho bahinga mu bishanga bitemberamo umwanda witumwe ku gasozi, rikaba ryarasanze nta bwiherero abahinzi bafite hafi yabo.

RBC ivuga ko abaturage b’abahinzi birirwa bakandagiye mu mazi mabi yo mu gishanga, bafite ibyago byinshi byo kwandura birariziyoze icengera mu ruhu, ndetse n’inzoka zo mu nda, kuko hari n’abafata ifunguro badakarabye cyangwa bakoresheje amazi yatembeyemo umwanda w’umusarani.

Umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rwamamba kigabanya uturere twa Huye na Gisagara, agira ati "Impungenge zo kurwara inzoka zo ntabwo zabura biturutse kuri uku gukwirakwiza umwanda ku gasozi."

RBC ishishikariza abikorera gushora imari mu bijyanye n’isuku n’isukura, ariko ikanasaba abaturage cyane cyane abakuru kwitabira gufata ibinini by’inzoka, nibura inshuro ebyiri mu mwaka.

Umuyobozi w’Ikigo cyitwa SATO gicuruza ibikoresho bijyanye n’ubwiherero butanduza, Cyrus Ntaganira, avuga ko akomeje gushakisha abafatanyabikorwa(cyane cyane imiryango itari iya Leta) bafasha kugeza ibikorwa byabo ku baturage bose.

Gukandagira no gukora mu ifumbire cyane cyane iva ku musarani abantu badafite inkweto n'uturindantoki birimo kubanduza inzoka na birariziyoze
Gukandagira no gukora mu ifumbire cyane cyane iva ku musarani abantu badafite inkweto n’uturindantoki birimo kubanduza inzoka na birariziyoze

Ubwiherero bugizwe n’ibikoresho bya Sato bufite umwobo wifunga iyo umuntu atarimo kubukoresha, mu rwego rwo gukumira isazi n’ibinyenzi, bukagira n’ubukarabiro bukoresha amazi make (litiro imwe y’amazi ikaraba abantu barenga 20), kandi amazi akifungura umuntu adakozeho n’intoki.

Inzoka zo mu nda ziri mu rwego rw’indwara zirenga umunani mu Rwanda, zifatwa nk’izititaweho uko bikwiye, harimo imidido, ubuheri, ibibembe, amavunja, kurumwa n’imbwa, kurumwa n’inzoka ndetse na birariziyoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka