U Rwanda rwamaganye amagambo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 21 Mutarama 2024.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze tariki 22 Mutarama 2024, rivuga ko ayo magambo rutwitsi , agamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, akaba n’intambamyi ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda bashishikajwe no gukora cyane, bagamije gufatanyiriza hamwe guteza imbere Igihugu. Urubyiruko rw’Abanyarwanda by’umwihariko ni rwo ruri imbere muri izi gahunda zizamura Igihugu, kandi rukagira uruhare mu byemezo bifatwa rugamije kwiyubakira ejo hazaza heza.
U Rwanda ruvuga ko kuba rero hari uwagerageza gutesha agaciro iterambere rwagezeho, agahamagarira urubyiruko guhirika ubuyobozi bw’Igihugu cyabo, ari ibintu biteye impungenge. Ikibabaje kurushaho ngo ni ukuba byakozwe n’Umukuru w’Igihugu cy’igituranyi, kandi akabivugira ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibyo bikaba bihabanye n’amasezerano ndetse n’intego z’uyu Muryango.
U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu kugirana amakimbirane n’ibihugu bituranye na rwo, kandi ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse no hanze yako, mu gushimangira umutekano no gukomeza ibikorwa by’iterambere.

Ohereza igitekerezo
|