Ibyo kurinda iki Gihugu simbisabira uruhushya uwo ari we wese - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye, agaruka ku mvugo zikwirakwikwiza urwango zimaze iminsi zivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, avuga ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo azivugaho kuko haba hari umurongo ntarengwa.

Ku kibazo cy’Umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu atarumva impamvu ikibazo cyawo gihinduka ikibazo cy’u Rwanda, mu gihe uwo mutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo kandi ukaba urwanira muri Congo.
Yagize ati “Rimwe twari mu nama n’abayobozi, tugirana ikiganiro, hazamo kwivuguruza kwa bamwe mu bayobozi, icyo gihe mbwira abayobozi ba Congo, nti ntacyo turi bukemure, keretse nutubwira neza ibintu bifatika by’uko ikibazo gihagaze, icyo gihe ndabaza nti abantu bari muri M23 ni Abanye-Congo cyangwa si bo?. Icyo gihe kandi hari n’abandi bayobozi mu nama, avuga ko abari muri M23 ari Abanye-Congo. Icyo gihe anavuga ko yabivuzeho ku buryo bweruye. Ngira ngo ni mu gihe yari muri Amerika cyangwa mu Bwongereza sinibuka neza. Avuga ko yabivuze kandi ko yemeza ko abo ari Abanye-Congo. None se baje guhinduka bate ikibazo cyacu? Ni gute bahinduka ikibazo cy’u Rwanda?”

“Naranamubajije nti ese uzi aho abo bantu, itsinda ry’abantu batangije iyi mirwano, uzi aho bavuye? Icyo gihe mbere y’uko anasubiza, Perezida w’Igihugu baturutsemo ni we wabivuze, aravuga ati, uyu mugabo yanze gukemura ibibazo byabo, ubwo rero biyemeza kwambuka umupaka basubira aho bakomoka. Icyo gihe narongeye ndamubaza nti kuki uhuza u Rwanda n’iki kibazo? Ndanamubaza nti kuki cya gihe warashe ku butaka bwacu? Kuko hari ubwo barasaga ibisasu bikagwa ku butaka bwacu mu Kinigi, hari abantu hano babizi. Ndamubaza nti uragira ibiki? Urashaka iki? Ubwo aravuga ngo bariya bantu bagombye gusubirayo, ndamubaza nti basubira he?”
Perezida Kagame yasobanuye ko abarwanyi ba M23 baje mu Rwanda bari hagati ya 500-600, baje bahunze hagati ya 2012-2013 bazanye intwaro zabo, icyo gihe u Rwanda rwarabakiriye mu cyahoze ari Kibungo muri Ngoma, n’intwaro zabo zihabwa ubutegetsi bwa Kinshasa. Igihe kimwe abayobozi b’abo barwanyi ngo batumiwe i Kinshasa mu biganiro, ariko bamarayo amezi atanu muri Hoteli nta muntu babonye bakorana ibiganiro, birangira bongeye baragenda nta kindi bagezeho uretse za fagitire nini za hoteri.

Yagarutse ku kibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, avuga ko igitangaje ari uko uwo mutwe utavugwa kandi ukaba umaze imyaka myinshi muri icyo gihugu, kuko na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ubwo yavuze ko ntawuriyo.
“Rimwe nabwiye Perezida wa Congo nti ntabwo uzi ko abo bantu bari ahantu aha n’aha, ndetse bakaba bashyiraho za bariyeri bagafunga imihanda bakaka abantu imisoro? Icyo gihe aravugaaa, mbese ahita yibuka ko ibyo bintu bimaze iminsi bibaho koko, noneho mpita mubwira nti none se uravuga iki? Ufite FDLR imaze igihe yarafashe ibice bimwe by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yaka n’imisoro, warangiza ukavuga ko ntayihari?”.
Perezida Kagame yavuze ko mu bijyanye no kurinda umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, ibyo akora ntawe abanza kubisabira uruhushya cyangwa se uburenganzira.
Yagize ati “Ubwo rero nabwiye inshuti zacu, izi nshuti zacu zikomeye, nanabivuze neruye rwose, ko iyo hajemo ibyo kurinda iki Gihugu cyababaye igihe kirekire ntihagire n’uza gufasha, sinkenera uruhushya ruturuka ku muntu uwo ari we wese, rwo gukora icyo tugomba gukora mu rwego rwo kwirinda…Ibyo nabibwiye abafite aho bahurira n’iki kibazo”.

Yongeyeho ati “Nimujye mu ngo zanyu muryame musinzire nta kintu kizambuka imipaka y’Igihugu cyacu gito. Nihagira ubigerageza,…Ntimugatinye ibitumbaraye kuko rimwe na rimwe biba birimo ubusa. Hari ubwo haba harimo umwuka. Ntimuzi ibipirizo (balloon)? kuri balloon uba ukeneye urushinge gusa, iyo upfumuye ibyari birimo ukayoberwa aho bigiye. Ntimugatinye ibitumbaraye”.










Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024
- Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?
- Ibibazo abaturage babajije Perezida Kagame mu Mushyikirano n’uburyo yabisubije
- Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
- Umubyibuho usigaye ari ikimenyetso cy’indwara zitandura
- Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)
- Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’
- Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
- Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi
- Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke
- Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere
- Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru
- Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro
- Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima
- Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE
- U Rwanda ruragaragaza uko DRC ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside amahanga arebera
- Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura
- Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
- Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine
- Ibintu byo kujya baducyurira indagara turashaka kubirandura - Minisitiri Musafiri
Ohereza igitekerezo
|