Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire

Kamagaju Eugénie ni umwe mu baturage bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, baturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, we nk’umugore ukora ibijjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yabajije niba bitashoboka ko mu bworozi hashyirwamo Nkunganire ya Leta nk’uko bikorwa mu buhinzi, kuko kuvuza amatungo ngo bihenda cyane.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri

Yagize ati “Ndashima umurongo mwiza washyizweho ku bahinzi. Ndi umuhinzi-mworozi, uyu mwanya tukaba turimo kubyina intsinzi yo kubona ibyo kurya mu Banyarwanda. Icyo nshima ni uko ubuhinzi bwahawe nkunganire, kandi nkunganire ikaba yaratanze umusaruro, ubuhinzi bukaba bujyana n’ubworozi. Gusa mu bworozi dufitemo ikibazo kubera ko ubuvuzi bw’amatungo buhenze cyane, tugize amahirwe badushyiriramo Nkunganire”.

Ati “Impamvu tuyisaba ni uko iyo inka yakitse ugahamagara ‘veterineri’, ubushobozi bwo kugira ngo ayikuvurire usanga buhenze buri hejuru cyane. Ni muri urwo rwego rero twasabaga ko ubworozi nabwo bwahabwa Nkunganire, bukazamuka ku kigero cyo hejuru”.

Asubiza ikibazo cy’uwo muturage, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko hari serivisi aborozi bahabwa ku buntu, ariko ko ku bijyanye na nkunganire mu bworozi, bitahita bikunda, ahubwo ibyo kuvuza amatungo byoroheje, abaturage bajya babyikorera kugira ngo bafatanye na Leta.

Yagize ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko amatungo tuyunganira mu bintu byinshi. Buriya inkingo zose zikingirwa amatungo ni ubuntu. Imiti yose dutanga irunganiwe. Hanyuma iyo habaye ibyorezo nk’uburenge na zino ndwara zitera zose tubivura ku buntu. Ubu rero kongeraho ibindi nko ku nka yarwaye indwara ikomeye, nabyo ni ibintu abantu barebaho, ariko hari ahandi bikemukira nko mu bwishingizi. Nabwo tubwunganira 40%”.

Ati “Icyo dushishikariza aborozi ni ukugira ngo nidukora bwa bworozi bw’umwuga, abantu bazabona inyungu mu byo bakora, bitume na cya kindi cyo kwivuriza amatungo bashobora kucyikorera. Dushaka Umunyarwanda ubasha kugira n’icyo yikorera mu bworozi bwe. Tubunganira rero byinshi, icyo tuzongera tukiganireho, ariko ugiye mu bwishingizi, aho tubunganira 40% byaba byiza kugira ngo n’ugira n’ikibazo itungo ryawe ripfuye ushumbushwe. Ariko ntabwo twumva ko twakomeza gutanga nkunganire nyinshi.”

 Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire

Icyo kibazo cyabarijwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, aho wabaye umwanya ku Banyarwanda bari mu gihugu n’ababa mu muhanga, wo gutanga ibitekerezo, bashima ibyagezweho, abandi babaza ibibazo ndetse bahabwa ibisubizo hakurikijwe urwego bireba.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka