Amakuru y’uko iki cyamamare Kevin Darnell Hart kiri mu Rwanda, yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, bitangajwe n’inzu y’imideli ya Haute Baso ku rubuga rwayo Twitter.
Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yakuyeho agahigo kari gafitwe na Michael Jackson ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umwirabura ukoze ibitaramo bizenguruka isi, bikinjiza agatubutse.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bwari busanzweho, banaganira uko iki kigega kizunganira u Rwanda mu gusana ibyangijwe n’ibiza.
Ikimera cya Vanille cyangwa se Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gihumura cyane, ariko kandi kikaba kinagira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abantu bagikoresha.
Abashinzwe uburinganire mu Ngabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), barashishikariza abakobwa kwinjira muri serivisi zikorwa n’izo nzego, kugira ngo buzuze byibuze 30% by’abantu b’igitsina gore mu myaka itanu iri imbere.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bahaye inka uwarokotse Jenoside wari warananiwe kuyigurira.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye menshi y’abantu bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), cyatangaje ko cyungutse angana na Miliyari 22.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri Miliyari 17.7Frw y’inyungu rusange mu 2021.
Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Komisiyo ishinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu bituriye ikibaya cya Congo, abisaba ubufatanye mu gukomeza kukibungabunga.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye mu mirimo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Sgt. Tabaro Eustache uherutse kwicirwa muri Santrafurika ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo iraye ibonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.
Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono giherutse kubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umubare w’imibiri y’abayoboke b’idini yo muri Kenya basabwaga kwiyicisha inzara kugeza bapfuye kugira ngo bashobore kubona Yesu Kristo, umaze kugera kuri 403, kandi ibikorwa byo gucukura bashakisha n’indi birakomeje.
Umunyamerika Busta Rhymes akaba umuraperi w’umunyabigwi yashimye Burna Boy nyuma nyuma yo kugurisha amatike yose y’igitaramo yakoreye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kongera kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump yahishuye umugambi afite, ahamya ko ushobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24.
Guhitamo indyo nziza mu bwiza no mu ngano, ni amagambo yatangajwe n’umukozi muri serivise y’indwara zitandura mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima, ubwo yari mu bukangurambaga bwa Mpisemo Ibiryo Nyafurika bwahuje inzego zitandukanye mu kurwanya indwara zitandura, RBC n’umuryango ACORD.
Abakora ibizamini byemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga, baravuga ko badashira amakenga ikosorwa ry’ibyo bizamini n’uburyo bitangwamo kubera uburiganya bugaragaramo.
Ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference 2023), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire.
Intumwa ziturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, zigizwe n’inzego z’umutekano ziri mu Rwanda aho zatangiye inama y’iminsi itatu ku kunononsora imyitozo izwi nka East African Community Armed Forces Field Training Exercise (FTX), Ushirikiano Imara 2024.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo yasesekaye i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya afurika AFROCAN.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buravuga ko abanyeshuri 406 bangana na 0.76% aribo basibye umunsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kubera impamvu zirimo uburwayi no kwimuka.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CP Hoong Wee Teck n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, ndetse bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere Polisi z’ibihugu byombi.
Uwitwa Nyandwi Evariste w’imyaka 66 y’amavuko, wari umaze igihe yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi ku Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, akaba afungiye muri kasho y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Ikjpe ya APR FC yatangiye gahunda yo kongera gukinisha abanyamahanga, yasinyishije myugariro ukomoka muri Cameroun, inongerera amasezerano Claude Niyomugabo
Ibagiro ry’Akarere ka Gakenke ryari rimaze igihe rifunze, mu rwego rwo kurishakira ibyangombwa biryemerera gutanga serivisi ikenewe, ryafunguwe nyuma y’uko ibyangombwa byari bikenewe byamaze kuboneka.
Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yibasiye mugenzi we Ali Saleh Kiba cyangwa se Ali Kiba, avuga ko we adakeneye kujya mu itangazamakuru kumenyekanisha ibihangano bye.
Abanyeshuri 100 barimo abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RP-IPRC) n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), bahamya ko amahugurwa barimo guhabwa ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) no kwihangira imirimo, azabasigira ubumenyi buzabafasha kwikorera neza imishinga yabo nyuma yo kwiga.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver), irimo kubera mu Rwanda yatangiye ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga mu 2023, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuvuzi zubatse neza, no guhabwa uburezi bufite ireme bagafashwa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abana babarirwa babarirwa mu 10, bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Mushishiro bwerekeza m’uwa Ndaro mu Karere ka Ngororero, barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga y’iminsi ine, yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference), Perezida Paul Kagame yahamagariye abantu guhindura imyumvire ibangamira ihame ry’uburinganire.
Umunyezamu Ndayishimiye Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, mu biganiro yagiranye na Perezida wa Hongiriya, Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo iki gihugu cyita ku muryango.
I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hasojwe iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryari rimaze iminsi itatu guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023. Ni iserukiramuco ryaberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rikaba ryabaga ku nshuro yaryo ya cyenda.
Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo agicukuramo itaka bimuviramo gupfa.
Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 10 bakomeretsa abandi babiri mu Mujyi wa Bamenda uherereye mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Cameroon nk’uko byatangajwe na Guverineri w’ako Karere kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023.
Abanyeshuri bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy’imibare, bizera kuzatsinda n’amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n’Akarere (Mock exams).
Abatuye akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, baravuga ko biruhukije igisebo bamaranye igihe kinini, bajyaga baterwa n’inyubako y’ibiro by’akagari kabo itajyanye n’igihe aho bajyaga bavuga ko itabahesha agaciro.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko kudafatira ifunguro ku masaha amwe bitera zimwe mu ndwara zirimo izibasira igifu ndetse bigatera n’umubyibuho ukabije.
Bamwe mu baturage bimuwe ahakorera umushinga Gabiro Agri-Business Hub, mu Karere ka Nyagatare batujwe mu Mudugudu wa Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi, bavuga ko mu miryango yabo ari bo bambere batuye mu nzu nziza zifite byose.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero, kuva ryatangira gukorwa n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi butarangaranye abaturiye uruganda rwa Cimerwa bakomeje kwangirizwa n’uru ruganda, ahubwo hari byinshi birimo gukorwa harimo no kubarura abaturage n’imitungo yabo.
Abatuye ahitwa i Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, mu gace kahariwe inganda, binubira kuba batanga amafaranga yagenewe abanyerondo b’umwuga, nyamara bo bakaba batababona, kuko utewe n’abajura agatabaza, adashobora kubona abamutabara.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, i Luanda mu gihugu cya Angola ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yegukane umwanya wa 3 mu irushanwa rya AFROCAN 2023 ihigitse igihugu cya Congo cyari kibitse iki gikombe ku manota 82 kuri 73.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho, bashyirirwaho umwihariko mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bongererwa igihe, abatabasha kwandika bagashyirirwaho ababandikira n’ibindi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, abana bagera kuri 289 baturuka mu Majyaruguru y’Afurika bapfuye, abandi bakaburirwa irengero, bagerageza gukoresha inzira y’amazi ngo bagere ku Mugabane w’u Burayi.