Paris: Urukiko rugiye gusuzuma niba Dr Munyemana yaburana ubujurire adafunze

Abunganira abaregera indishyi, abunganira Munyemana ndetse n’ubushinjacyaha, bagiye kuburana ku kuba Dr Munyemana Sosthène yaburana ubujurire adafunze nk’uko yabisabye.

 Dr Munyemana Sosthène
Dr Munyemana Sosthène

Itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, rivuga ko impande bireba zigiye kongera guhurira mu rubanza, hasuzumwa niba Dr Munyemana, yakwemererwa kuburana ari hanze.

Ibi bizaburanwa tariki 6 Werurwe 2024, mu Rugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruherereye mu Bufaransa.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard, aganira na Kigali Today, mu busesenguzi bwe, yatangaje ko nubwo bishoboka ko yabyemererwa ariko ko bigoranye cyane, kuko nta mpamvu zikomeye zihari zashingirwaho n’urukiko mu kwemerera Dr Munyemana kuburana ari hanze.

Me Gisagara ufite uburambe mu kunganira abaregera indishyi mu manza z’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda zibera hanze y’u Rwanda, yagize ati: “Usibye Muhayimana Claude wakoreye Jenoside ku Kibuye, agahabwa igifungo cy’imyaka 14, ni we wemerewe gusohoka mbere y’uko urukiko rumuha itariki yo kuburana ubujurire bwe. Undi wabyemerewe ni Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro, kubera impamvu z’uburwayi. Kuri Munyemana rero sinabyemeza ko urukiko rwabimwemerera kuko impamvu zikomeye nk’izo z’uburwayi ntazo afite”.

Akomeza avuga ko biramutse bibaye byaba ari ubwa mbere bibaye kuko nta wundi byigeze bikorerwa bitewe n’impamvu zindi runaka.

Ashimangira ko Dr Munyemana atabihabwa kuko nta burwayi agaragaza afite bwatuma adafungwa, kuba mu gihe amaze afunze ataburana atarigeze agaragaza ko uburenganzira bwe bwavogerewe, icya gatatu gikomeye akaba ari uko icyaha yahamijwe n’urukiko ari icyaha gikomeye.

Me Gisagara asobanura ko kugeza uyu munsi kuri we abona nta mpamvu n’imwe yatuma afungurwa. Ati: “Mu bantu bamaze kuburanishwa ku byaha nk’ibi mu bihe bitandukanye ndetse bagakatirwa kubera kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi cyangwa Magana, nta n’umwe urahamywa ibyaha narangiza ngo asabe kuburana adafunze, urukiko rubimwemerere”.

Tariki 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène nibwo yahamijwe ibyaha bitatu, ahanishwa gufungwa imyaka 24, nyuma tariki 28 Ukuboza 2023, bitangazwa ko yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.

Me Gisagara avuga ko urubanza ku bujurire buzaburanwa nko muri 2025, kuko uyu mwaka wa 2024 ufite imanza ebyiri zihateganyijwe kandi uru rukiko rwa rubanda rukaba ruburanisha imanza ebyiri zonyine ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka