Umugabo yagiye kwibagisha indurwe baribeshya bamubaga imiyoborantanga (vasectomy)

Umugabo wo muri Argentine, yatunguwe cyane no kuza kwa muganga yandikiwe kubagwa agasabo k’indurwe kaba ku mwijima (Cholecystectomy), ariko aza kumenya ko abaganga bibeshye bamukorera ikitwa (vasectomy), ni ukuvuga bamubaga imiyoborantanga ku buryo atashobora kongera gutera inda.

Bibeshye mu kumubaga
Bibeshye mu kumubaga

Uwo ugabo w’imyaka 41 y’amavuko, witwa Jorge Baseto, yagiye kwivuza ku bitaro bya ‘Florencio Díaz Provincial Hospital’ i Cordoba muri Argentina, agiye kubagwa agasabo k’indurwe, ariko haza kubaho kwibeshya bibyara ikosa ryamenyekanye hafi mu gihugu cyose.

Kubera ko habayeho kwigiza inyuma gahunda yo kubagwa, hakarengaho umunsi umwe, ngo bishoboka ko ari icyo cyateye kwibeshya kuko umunsi ukurikiyeho baraje baramufata nta kintu na kimwe bamubajije, maze bamujyana ku iseta aho babagira abarwayi.

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko abaganga batigeze bafata umwanya wo kubanza kuganiriza uwo murwayi, ahubwo bamugejeje ku iseta, bamukoreye ubuvuzi bwa ‘vasectomy’ kuko hari undi wari ufite ‘rendez-vous’ yo kuyikorwa kuri uwo munsi.

Mu gihe Jorge yari akangutse avuye mu kinya, ntiyari azi ibyo yakorewe, ariko abaganga baje kumusura nyuma, nibo bamubwiye iyo nkuru mbi, kuko barebye muri dosiye ye babona ko habayeho kwibeshya, bakamubaga bamufungira ubushobozi bwo gutera inda, nyamara we yari yaje kubagwa agasabo k’indurwe.

Uwo mugabo akibyumva, yabuze amagambo yavuga, ariko hashize akanya gato atangira kugira ubwoba bwinshi, gusa nta gihe kinini yari afite cyo gutekereza ku byamubayeho, kuko yagombaga gusubira ku iseta kubagwa agasabo k’indurwe, nk’uko ari byo yari yandikiwe na muganga mbere na mbere.

Nyuma yo kubagwa bwa kabiri, Jorge Baseto yifuje kumenya icyatumye bibeshya bakamukorera vasectomy, ashaka no kumenya niba bishoboka ko bamufasha iyo vasectomy yakorewe igakurwaho, akaba yakomeza kugira ubushobozi bwo gutera inda.

Abaganga bamubaze, bakomeje kwitana ba mwana hagati yabo, ariko mu rwego rwo guhumuriza uwo mugabo, bamubwiye ko atagomba kugira guhangayika cyane, kuko ashobora kuzongera akabyara abana binyuze mu buryo bwo kumuvomamo intanga bikozwe n’abaganga zikaba zahuzwa n’iz’umugore (insemination) aramutse yifuje kubyara.

Aganira n’itangazamakuru ry’aho muri Argentine, Jorge yagize ati “Ntibisanzwe, kuko muri dosiye yanjye byaragaraga hose ko ari ukubagwa agasabo k’indurwe, bagombaga kubanza bagasoma, nta nubwo byasabaga siyansi nyinshi kubisoma. Ntawe nshaka gushinja, ariko nta n’umwe hano ushaka kwemera ko ari we wakoze ikosa. Ahubwo barakomeza kumbwira ko ngomba kureka kubikabya, kuko bitazambuza kongera kubyara abana binyuze mu buryo bwa ‘insemination’ ”

Umunyamategeko wa Jorge, Diego Larrey, yavuze ko umukiriya we yahuye n’ikibazo gikomeye, kuko ubu yari afite abana babiri gusa b’abahungu, ariko akaba afite umukunzi mushya, ndetse bateganya no kubyarana, kandi bifuzaga kuzasama inda mu buryo busanzwe, ariko ikibazo ni uko bitagikunze, kuko ubu inzira yo kubyara isigaye ari imwe gusa, ari iyo guhuza intanga mu buryo bwa ‘insemination’.

Jorge yagize ati “Mfite uburakari bwinshi kandi simbona umfasha, ibyo bakoze ntibishobora kugira igaruriro ngo bihinduke. Nubwo ntashobora kwiyumvisha urwego rw’uburangare bari bafite, ku buryo bibeshya bigeze hariya”.

Ikibazo cyabaye ku itariki 28 Gashyantare 2024, kandi uko bigaragara ngo ni uko Jorge ashobora kurega mu nkiko abo baganga kubera uburangare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka