Hamas yahamagariye Abanya-Palestine kuzajya i Yeruzalemu gutangirirayo Ramadan
Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.
Umuyobozi ushinzwe ibya Politiki muri Hamas, Ismaïl Haniyeh, yahamagariye Abayisilamu gukora urwo rugendo nyuma y’uko na Perezida Joe Biden w’Amerika, yari yavuze ko mu gihe cy’igisibo cya Ramadan hagomba kubaho agahenge muri Gaza, bikajyana no kurekura abantu banyazwe na Hamas.
Perezida Joe Biden yavuze ko yizeye ko ubwo bwumvikane ku gahenge ku mpanze zombi (Israel na Hamas), buzanatuma habaho uburyo bwo kugeza imfashanyo ku baturage ba Palestine baheze mu kimeze nk’akazitiro, ibyo bikazarangirana n’itariki 4 Werurwe 2024, mbere y’uko ukwezi gutagatifu kwa Ramadan gutangira, kuko biteganyijwe ko kuzatangira ku itariki 10 Werurwe 2024.
Israel na Hamas bamaze igihe bagerageza kumvikana ku buryo bwo gushyiraho agahenge binyuze mu bahuza babo bo muri Qatar, ariko ikibazo kikaba ko ibyo buri ruhande rushaka bitarakemuka.
Guerinoma ya Israel ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, yavuze ko izemerera Abayisilamu bagasengera ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu mu gihe cya Ramadan, ariko ko igomba kugena umubare ntarengwa mu rwego rwo kubahiriza umutekano, ariko ibyo ngo bishobora kuzabyara imvururu niba abo bayisilamu bitabiriye ibyo gukora urwo rugendo bahamagarirwa na Hamas’ nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri televiziyo, Ismaïl Haniyeh yasabye Abanya-Palestine bo muri Yeruzalemu no muri Cisjordanie, gukora urugendo cyangwa umutambagiro bagana ku Musigiti wa Al Aqsa "guhera ku munsi wa mbere wa Ramadan".
Uwo muyobozi kandi yemeje ko umutwe wa Hamas uzakora ibishoboka byose ukoroshya, kugira ngo ibiganiro na Israel bigamije agahenge bigende neza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko rwose aba bavandimwe bakwiye kumvikana bakabana neza Kandi mumaharo,kuko uko byagenda kose muri babiri haba harimo ubangamira amahoro.ubwo rero agahenge ningombwa.Kandi byaba byiza bashatse amahoro arambye.