Pariki y’Ibirunga igiye kongerwaho ubuso bungana na 23%
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambera (RDB) rufite umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru , ikiyongeraho 23% by’ubuso bwayo busanzwe.
Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga watangiye mu 2017, ariko nk’uko imishinga minini yose igira ibyiciro bitandukanye, uwo mushinga na wo wabanje kunyura mu cyiciro kibanza cyawo, ari cyo cyo kuwusobanurira abaturage no kuwuganira n’abaterankunga n’ibindi bijyanye no kuwunoza.
Uwingeri avuga ko uwo mushinga ari uw’igihe kirekire kuko uzarangira hagati y’imyaka icumi na cumi n’itanu (10-15), ukazarangira ubuso bwa Pariki y’ibirunga bwiyongereyeho kilometero kare 3720, ni ukuvuga 23% by’ubuso ifite ubu bugera kuri hegitari 16,000.
Uwo muyobozi avuga ko mu by’ingenzi byabanje kwitabwaho, ari ukureba uko uwo mushinga uzahindura imibereho myiza y’abaturage, himurwa abatuye mu manegeka, muri urwo rwego rwo guhindura no kuzamura imibereho y’abaturage. Kuri ubu abaturage baturiye iyo pariki bari muri gahunda yo kwimurwa, bamaze kubarirwa agaciro k’ingurane bazahabwa ndetse ubu ngo bamaze no guteguzwa.
Uwingeri yasobanuye ko ubutaka buzagurirwaho Pariki y’Ibirunga, ari ubutaka busanzwe butuyeho abaturage, hafi y’iyo Pariki, ubundi bukaba buriho ibindi bikorwa bitundukanye by’abaturage, ariko hakaba n’ubutaka busanzwe buriho ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu kubungabunga pariki no mu bindi bikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga.
Uwingeri yagize ati “Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga barebwa na gahunda yo kuzimurwa ahazagurirwa pariki, baraganirijwe, barasobanurirwa, bamaze kubarirwa no gutegurwa ndetse barategujwe, ubu na bo barabizi ntawuzimurwa adafite aho agiye gutuzwa cyangwa se ngo yimurwe atarishyurwa. Gusa hari ubwo abaturage barambirwa, kuko uwo ari umushinga umaze iminsi utegurwa. Ikindi ni uko kwimurwa aho bazajya gutuzwa n’ibyo bazasangayo, bidakuraho guhabwa amafaranga y’ingurane z’ubutaka bwabo, kugira ngo abafashe mu mishinga yabo ibateza imbere ”.
Intego z’ingenzi z’uwo mushinga, ngo ni ukwagura Pariki mu rwego rwo kubungabunga neza ingagi ziyibamo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite, ariko no guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Uwingeri avuga ko mu bindi bizakorwa muri uwo mushinga bijyanye no guhindura imibereho myiza y’abaturage, harimo gutanga amazi meza ku baturage baturiye Pariki y’ibirunga, bakayabona ku buryo burambye kuko ubu ibyari byakozwe, byari ibyo kubafasha ariko bidakemura ikibazo cy’amazi burundu, aho bahawe ibigega by’amazi bakoresha. Ibindi bizakorwa muri urwo rwego ni ugukemura ikibazo cy’amakimbirane ajya azanwa no kuba hari amazi ava mu birunga akamanukira mu mirima y’abaturage agateza ibiza. Hari kandi no gushaka umuti w’ikibazo cy’inyamaswa zijya ziva muri Pariki zikonera abaturage.
Ni umushinga uzatwara asaga Miliyoni 230 z’Amadolari ya Amerika ( asaga Miliyari 292 z’Amafaranga y’u Rwanda), harimo azatangwa n’abaterankunga b’uwo mushinga barimo African Wildlife Foundation, andi agatangwa na Guverinoma y’u Rwanda biturutse mu mafaranga y’inguzanyo n’impano, harimo n’ayatanzwe na Banki y’Isi.
Uwo mushinga uzanakorwamo ibindi bikorwa birimo kongera amashyamba ahari Pariki y’Ibirunga, kurwanya isuri ku buryo burambye, iyi ikaba ari yo mpamvu mu ishyirwa mu bikorwa ryawo hazamo ubufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo , REMA, RDB, Meteo Rwanda, na Rwanda Water Board.
Uwingeri avuga ko gutanga amafaranga y’ingurane kuri abo bazimurwa bizakorwa bitarenze uyu mwaka wa 2024, naho kwimurwa kwabo bikazajyana n’igihe aho bimurirwa hazaba harangije kubakwa, kuko muri uko kubarira abazimurwa ahagurirwa Pariki y’Ibirunga, n’abatuye ahazubakwa imidugudu y’icyitegererezo barabariwe kugira ngo bimurwe.
Biteganyijwe ko iyo Pariki y’Ibirunga nimara kwagurwa ingagi ziziyongera ku kigero kiri hagati ya 15 na 20% bijyana no kuba impfu z’abana b’ingagi zizaba zaragabanutse ku kigero cya 50%, kuko ubusanzwe uwo muryango w’ingagi wiyongera ku kigero cya 26% buri myaka itanu.
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane ubukerarugendo ningombwa Abanyarwanda duhugukire kumenya Igihugu nibyiza bigitatse
Byiza cyane ubukerarugendo ningombwa Abanyarwanda duhugukire kumenya Igihugu nibyiza bigitatse