Uzajya amenyekanisha ko atahawe inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa ishimwe

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bataganje ko umuntu uzajya amenyekanisha ko atahawe inyemezabuguzi ya EBM, azajya ahabwa ishimwe ringana na 50% by’ibihano biteganyijwe ku kutayitanga.

Ibi bitangajwe nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, ryari rikubiyemo amateka atatu yemejwe, ajyanye n’imisoro ndetse n’abasora, harimo irigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda, iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza ku bushake, hamwe n’iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro nyongeragaciro.

Ayo yose ni amateka ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yemejwe hagamijwe kunoza imisoreshereze y’imisoro mu Rwanda, no kurushaho korohereza Abanyarwanda n’abasora muri rusange.

Mu kiganiro n'abanyamakuru hasobanuwe byinshi ku mateka atatu ajyanye n'imisoro yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri
Mu kiganiro n’abanyamakuru hasobanuwe byinshi ku mateka atatu ajyanye n’imisoro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024 cyagarukaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, hamwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro, Pascal Ruganintwali, basobanuye byinshi ku iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro, hamwe n’andi uko ari abiri.

Agaruka ku bijyanye n’iteka rigena ishimwe ku musoro ku nyongeragaciro (VAT), Komiseri Mukuru wa RRA Pascal Ruganintwali, yavuze ko umusoro ku nyongeragaciro utanga nibura 34% by’imisoro yose yinjizwa, kandi ko iyo abantu bose bawutanze byongera umusoro ku nyungu, kuko uganisha ku gicuruzwa cy’umuntu.

Yagize ati “Hari abasora benshi ubona gutanga fagitire ya EBM bibavuna, bigatuma wa musoro utinjizwa uko bikwiye. Ni muri ubwo buryo twavuze tuti reka turebe icyatuma turushaho gukangurira abaguzi, icyatuma basaba na bo fagitire ya EBM, kugira ngo binabe inshingano zabo gufasha Leta kuwukusanya uko bikwiriye, ba bacuruzi binangiraga, bumve ko noneho abaturage natwe dufite uburenganzira bwo kuyibasaba.”

Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko uburyo bw'ishimwe ku bazajya basaba inyemezabuguzi ya EBM buzafasha kongera umusoro ku nyongeragaciro
Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko uburyo bw’ishimwe ku bazajya basaba inyemezabuguzi ya EBM buzafasha kongera umusoro ku nyongeragaciro

Akomeza agira ati “Ariko tukanavuga ngo uyisabye agomba guhabwa ishimwe. Umuguzi uzajya asaba fagitire azajya abonaho 10% y’umusoro, icyo ni cyo gihembo cya mbere iyo baguhaye fagitire. Nibakwima fagitire ufite uburenganzira bwo guhamagara abakozi ba RRA bazaba bari hafi aho, bazajya baza bamutegeke ayiguhe, ariko itegeko riteganya ko iyo acuruje adatanze fagitire tumuca n’ibihano. Ibihano ni inshuro 10, muri ayo ubonaho 50% yayo. Turashaka ko rwose abaguzi baterwa imbaraga bagahabwa ishimwe kubera ko barimo gusaba fagitire.”

Ibi ngo bizatuma abasora bibwiriza kujya batanga inyemezabuguzi, bifashe kongera umusoro ukusanywa, gusa kugira ngo bishoboke neza, bizasaba ko buri wese yiyandikisha muri sisiteme izajya yifashishwa, kugira ngo hamenyekane amazina y’umuntu, anavuge uburyo yifuza ko amafaranga y’ishimwe yamugeraho, yaba kuri telefone cyangwa kuri konti ya banki, akazajya atangwa buri nyuma y’amezi atatu.

Uretse iteka rigena ishimwe, n’andi mateka azarushaho gufasha abasora, kuko nk’iteka rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza, rizafasha abumva hari umusoro batishyuye, kuba bawutanga ntibahanwe kubera ubutinde.

Iteka rigena gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda, rizafasha abacuruzi kuba bagura serivisi hanze ziramutse zitaboneka mu Rwanda, kuko rimwe na rimwe uburenganzira bw’abakenera izo serivisi bwasaga nk’ububangamirwa, bitewe n’uko itegeko ritaragaragaza neza igikwiye gukorwa mu gihe zidahari.

Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'imisoreshereze ariko hari ibitaranoga
Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’imisoreshereze ariko hari ibitaranoga

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko ayo mateka yose afite intego imwe yo kunoza imisoreshereze y’imisoro mu Rwanda.

Ati “Hari intambwe imaze guterwa, ariko haracyarimo n’ibitaranoga, aya mateka akazadufasha, kugira ngo imisoro yakirwe neza, kandi twese tuzi akamaro k’imisoro, iyo yakiriwe neza ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, bigenda bigera kuri buri wese. Gusora neza, gusora ku gihe, ni ugufasha Igihugu no kwifasha.”

Akomeza agira ati “Ibikorwa biva mu misoro ni byo tubona bigenda bitera imbere mu nzego zose, yaba ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza muri rusange, iterambere ry’ubukungu, byose biva muri iyo misoro. Ni ngombwa ko amategeko yubahirizwa, aya mateka atatu akaba afasha kubahiriza amategeko agena buri bwoko bw’umusoro.”

Ngo nta muntu ukwiye kugira impungenge z’uko umutekano we ushobora guhungabanywa, kuko yatanze amakuru ku badatanga fagitire ya EBM, kubera ko abazajya bagaragaraho ayo makosa bazajya berekanwa kuri televiziyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka