Police FC yujuje imikino umunani idatsinda
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iyi kipe ya Police FC yuzuza imikino umunani idatsinda, AS Kigali ikaba yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0.

Uyu mukino Kiyovu Sports yawinjiyemo neza hakiri kare, dore ko ku munota wa kabiri Mosengo Tansele yakorewe ikosa inyuma hagati mu kibuga hafi y’urubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga kufura. Uyu musore ukomoka muri DRC yihaniye ikosa atera umupira ukomeye, umunyezamu Rukundo Onesimé awushyira muri koruneri.
Iyi koruneri yatewe neza na Nizeyimana Djuma maze myugariro Ndizeye Eric acika abakinnyi ba Police FC atsindira Kiyovu Sports igitego cya mbere. Ku munota wa munani Kiyovu Sports yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira Mosengo Tansele yinjiranye maze ashatse kuroba umunyezamu aratabara.
Police FC yashakishije uburyo yakwishyura ariko birananirana. Kiyovu Sports yari ihagaze neza inabifashijwemo n’umunyezamu Ishimwe Patrick wakuyemo imipira irimo kufura yatewe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 26. Umutoza wa Police FC ku munota wa 21 yari yakoze impinduka akuramo myugariro Hakizimana Amani ashyiramo Djibrine Akuki Aboubakar ukina hagati asatira ngo arebe ko yabona imipira myinshi igana imbere aho izi mpinduka zahise zituma Nsabimana Eric Zidane wakinaga hagati yugarira, aba ari we ujya mu bwugarizi.

Uyu Munya-Nigeria wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 40 w’umukino yatanze umusaruro ubwo yarebaga umunyezamu Ishimwe Patrick uko ahagaze, amutera ishoti rigendera hasi nyuma yo gukinana neza kwari hagati ya Nshuti Dominique Savio na Shami Carnot, yishyurira Police FC, bajya kuruhuka amakipe anganya 1-1.
Nk’uko yatangiye umukino neza, Kiyovu Sports ni ko yatangiye igice cya kabiri kuko ku munota wa 49 yabonye igitego cya kabiri ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Police FC ku mupira Mosengo Tansele yahaye Leku Alfred na we ahita afunga rimwe atera mu izamu.
Amakipe yombi yakoze impinduka aho Kiyovu Sports yakuyemo Nizeyimana Djuma ishyiramo Muhozi Fred naho ku ruhande rwa Police FC, Shami Carnot na Mugenzi Bienvenue bava mu kibuga, hajyamo Sumaila Moro na Nkubana Marc.

Kiyovu Sports yakomeje kurusha cyane Police FC ku bakinnyi nka Richard Kilongozi na Muhozi Fred bagoraga ubwugarizi cyane, umunyezamu Rukundo Onesima agakora akazi gakomeye. Police FC na yo yageragezaga gucungira ku mipira y’imiterekano yabonaga ariko Hakizimana Muhadjili wayiteraga ntimukundire, umukino urangira Kiyovu Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Umukino urangiye, bamwe mu bakinnyi ba Police FC bahise baryama hasi bagaragaza agahinda gakomeye ko kutabona intsinzi mu mezi atatu aheruka. Police FC imaze imikino umunani idatsinda kuva imikino yo kwishyura yatangira, dore ko yatsinzwe itandatu ikanganya ibiri.
Mu wundi mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Etoile de l’Est ariko AS Kigali yahushije penaliti ihatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Godspower ku munota wa 71 bifasha Etoile de l’Est y’i Ngoma kugira amanota 16 ariko ikaba ikiri ku mwanya wa nyuma.
















National Football League
Ohereza igitekerezo
|