Abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda bakanacibwamo.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS,) zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro.
Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 24 wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibaye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Cuba, rugamije guteza imbere imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), ku miterere y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, yasohotse muri uku kwezi kwa Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka(ibibanza) bwinshi kurusha abagabo, n’ubwo butabyazwa umusaruro uhagije.
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Mukabaranga Gerturde w’imyaka 59 wamenyekanye ahagana mu 1991 akiri mu mwuga w’ubuhanzi, ni we wahimbye indirimbo yitwa Urabeho uwo nkunda n’iyitwa ‘Igitaramo’ aho agira ati ‘Iki gitaramo cy’abakuru n’abato, twateraniye aha ngo twishimane...’, ariko iyi by’umwihariko yari igiye kumukoraho habura gato.
Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza ry’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (Nyabihu Deaf School) riherereye mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe no kuba abana babo bakomeje kwirukanwa ku ishuri bakabwirwa ko akarere katubahiriza amasezerano.
Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi, bashinze Koperative yitwa COTTRAGI (Cooperative de Transport Transfrontier), izajya itwaza abantu bambukiranya umupaka imizigo yabo, bakaba bayitezeho inyungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko umuhanda uzaba ugize umukandara w’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi Belt), uri hafi gutangira kubakwa kuko inyigo yawo yamaze kurangira ku buryo numara gukorwa bizafasha abashoramari kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi.
Umunyabigwikazi mu mukino wa Tennis, Umufaransakazi Nathalie Dechy ari mu Rwanda aho yaje gukurikira imikino ya ATP Challenger 50 Tour, iri mu cyumweru cyayo cya 2 mu Rwanda.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi tariki 5 Werurwe 2024 yabwiye abagize Inteko ko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi impamvu ritageze mu gihugu hose nkuko byari (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri mu nzego zamagana abatwara ibishingwe badafite imyambaro y’akazi, kuko ngo biteza ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Muri Mexique, umubyeyi arashinjwa kwishyura abantu batatu bagiy e kwanduza ikanzu y’umugeni, kugira ngo bamubuze gusezerana n’umuhungu we kuko atamushakaga.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), iratangaza ko hagiye kubakwa inganda zikora amacupa y’ibirahure n’amasashi ashobora kubora, mu rwego rwo gushakira ibisubizo abanyenganda nto n’iziciriritse babangamiwe n’ikibazo cyo kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bari mu mahugurwa ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibutswa ko abakoresha imvugo ziyipfobya hari itegeko ribahana.
Gicumbi ni umwe mu mijyi y’u Rwanda igenda itera imbere, bikagaragazwa n’inyubako ndende zizamurwa muri uwo mujyi, no mu bindi bikorwa remezo birimo imihanda.
Umukino uzahuza Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu ufatwa nk’umukino ukomeye mu Rwanda bamaze gutangazwa
Gusinzira neza kandi amasaha ahagije bifasha mu kugira ubuzima bwiza ku bantu bari mu byiciro by’imyaka itandukanye, kandi kudasinzira uko bikwiye bikagira ingaruka mbi ku buzima harimo kuba byatuma ubwonko budakora neza, guhinduka mu myifatire no kunanirwa kugenzura amarangamutima nk’uko byemezwa n’inzobere mu buzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagiranye inama mu rwego rw’Inteko z’abaturage, n’icyiciro cy’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, baganira ku bijyanye no kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, no gukemura ibibazo bikigaragara muri uwo mwuga.
Mu bice bimwe by’i Kigali hari abaturage binubira kuba ibigo bitwara ibishingwe bibivanye mu ngo byaradohotse, ku buryo hari n’abamara ukwezi kurenga babitse iyo myanda mu rugo.
Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano. Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse (…)
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yaruhukije abakinnyi yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane irusha Rayon Sports bitegura guhura amanota 10.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kubera umushinga wo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi urimo gushyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bahoze bakora akazi ko kuzunguza ibicuruzwa bitandukanye mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko ubuyobozi bwabatekerejeho bukabashakira aho gukorera, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye Inteko Rusange ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’itsinda ry’Abasenateri ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byibanze ku rugendo u Rwanda rwakoze rwiyubaka (…)
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyari 14 z’Amayen (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi.
Igihugu cya Somalia cyinjiye mu buryo budasubirwaho mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba (EAC) tariki 4 Werurwe 2024, nyuma yo gutanga inyandiko zisabwa, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye i Arusha muri Tanzania.
Ku nyubako ya NDARU ARCHADE City of Kigali, iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo muri ‘quartier commercial’ yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse kuri Gaze yaturitse.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo bahagaritse amezi atandatu batagera ku kibuga abazamuye ibyapa basaba ko yakwitabwaho n’Akarere ka Rubavu kubera ubukene yari irimo.
Guverinoma ya Haiti yatangaje ko igihugu ubu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kubanza gushaka igisubizo ku mirongo y’itumanaho mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au-Prince ryangiritse, bikavamo kuba hari gereza ebyiri zagabweho ibitero, abantu batanu barapfa, imfungwa 4000 baratoroka.
Umwamikazi w’injyana ya country music, Dolly Rebecca Parton yashimye byimazeyo Beyoncé ukomeje gukora amateka muri iyi njyana, nyuma yo gushyiraho agahigo we atigeze akora, aho indirimbo ye yayoboye urutonde rwa “Billboard Hot 100”, rushyirwaho ubwoko bwose by’injyana.
Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.
Uruganda rwa Adidas rukora ibikoresho birimo inkweto n’imyambaro bya siporo, rwatangaje ko rugiye gushyira hanze inkweto zitiriwe icyamamare mu njyana ya Reggae, Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, ubwo yagarukaga kuri Rwanda Day yabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize, yavuze ko amahanga agerageza kwigana Perezida Kagame ariko bikayananira.
Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije ubwamamare bakangiza ibirango by’Igihugu by’umwihariko abonona cyangwa bagapfobya ku mugaragaro ibendera ry’Igihugu, baragirwa inama yo kubyirinda ntibagwe mu mutego, kuko bakwisanga babihaniwe n’amategeko.
Imiko y’Abakobwa iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi. Iri ku musozi wa Kageyo hepfo y’ahahoze ingoro y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Uturutse aho ku Mukore wa Rwabugiri ni muri kilometero imwe na metero 355 ukurikiye umuhanda werekeza ku biro (…)
Muri Koreya y’Epfo, abaganga basaga 10,000 banze kumva amabwiriza ya Guverinoma y’igihugu cyabo abasaba guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi, bakomeza kwigaragambya na nyuma y’itariki ntarengwa bari bahawe yo kuba bamaze kuva mu mihanda, none bafatiwe ibihano.
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa ‘Imboni z’Impinduka’, rwo mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda barushyikirije Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kurwunganira mu kwagura ibikorwa by’umushinga warwo, kugira ngo urusheho kubabyarira inyungu binatume barushaho kuba (…)
Zarinah Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma inkuru ziherutse kuvugwa ko aryamana na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana mu 2018, kuko no kumusoma ku itama byoroshye ngo atarabikora.
Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, yiga ku buryo ibiciro byo guhamagarana kuri telefone byahuzwa, bityo bigahendukira abaturage ba buri gihugu ndetse bikanoroshya ubucuruzi hagati yabo.
Ku wa 2 no ku wa 3 Werurwe 2024, i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe umwaka w’imikino 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza, mu bahungu Masengesho Patrick awutangira ayoboye bagenzi, mu gihe mu bakobwa Tumukunde Hervine ari we ubayoboye.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.
Mu Bufaransa, Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite n’Abasenateri basabwe kuza kwemeza niba gukuramo inda ku bushake bikwiye kujya mu Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.