Ibyo kwitega ku mukino wa Police FC na APR FC uzafungura Stade Amahoro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, amakipe ya APR FC na Police FC azahurira kuri stade Amahoro ubwo izaba ifungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, aho imiryango izafungwa saa cyenda

Ni umukino uzahuza aya makipe yombi nyuma y’uko hari hifujwe ko uyu mukino wagaragaramo ikipe ya Rayon Sports ikina na APR FC ariko ntibishoboke kuko iyi kipe itari yatangira imyitozo maze isimbuzwa Police FC.

APR FC na Police FC bagiye gutaha Stade Amahoro
APR FC na Police FC bagiye gutaha Stade Amahoro

Ni umukino uzaba ari uwo gufungura ku mugaragaro stade Amahoro nshya ivuguruye nyuma y’uwayibereyemo tariki 15 Kamena 2024 hakorwa igeragezwa Rayon Sports inganya na APR FC 0-0.

Bitandukanye n’uwo mukino w’igeragezwa wari wabaye , kuri iyi nshuro hazaba hakinirwa igikombe cyo gufungura iyi stade aho bivuze ko hagomba kubonekamo ikipe izatsinda umukino dore ko mu gihe banganya hazitabazwa penaliti.

Mu rwego rwo kugira ngo imyinjirize izagende neza bitandukanye n’ibyabaye tariki 15 Kamena 2024 ahabaye umuvundo yewe hakaba hari abantu batarebye umukino nyamara bafite amatike, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bavuze ko imiryango izafungurwa saa tanu z’amanywa igafungwa saa cyenda z’igicamunsi mu gihe uyu mukino kuwureba bisaba inoti y’igihumbi ahasigaye hose uzatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni umukino witezwemo ihangana ugereranyije n’uwahuje APR FC na Rayon Sports tariki 15 Kamena 2024

Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe amaze igihe atangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2024-2025 azanasohokeramo u Rwanda mu mikino Nyafurika. Police FC yatangiye imyitozo tariki 10 Kamena 2024 mu gihe uretse imyitozo APR FC yakoze yitegura Rayon Sports ariko ku mugaragaro yongeye gusubukura imyitozo tariki 20 Kamena 2024 ndetse ikanakira itsinda ry’abatoza bayo bashya bayobowe na Darko Nović tariki 21 Kamena 2024.

Uretse kuba amakipe amaze igihe yitegura bishobora kuryohereza abazaba bari kuri Stade Amahoro, aya makipe yombi ari mu yamaze kwitwara neza ku isoko ry’abakinnyi haba imbere mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu. Ikipe ya APR FC imbere mu gihugu yongereyemo abarimo nka Tuyisenge Arsene na Dushimimana Olivier basatira banyuze ku ruhande, Byiringiro Gilbert wugarira anyuze iburyo na Mugiraneza Frodouard ukina yugarira ari hagati.

Iyi kipe ntabwo yagarukiye hano kuko yagiye hanze y’u Rwanda igura myugariro wo hagati Aliou Souane wo muri Senegal, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana agakina hagati asatira ndetse na Dauda Yussif nawe wo muri iki gihugu ukina hagati yugarira bakaba bamwe mu bakinnyi beza binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi.

Police FC bazahangana nayo ntiyicaye kuko yaguze abakinnyi Ishimwe Christian wakiniraga APR FC yugarira ibumoso, kuri uwo mwanya ikanahagurira Ssenjobe Eric wavuye muri URA FC, Richard Kilongozi wavuye muri Kiyovu Sports, rutahizamu Ani Elijah nubwo we yagiye mu igeragezwa mu Bubiligi, umunyezamu Niyongira Patience n’abandi batandukanye n’ubwo nta n’umwe iratangaza ku mugaragaro mu gihe yanongereye amasezerano abarimo Hakizimana Muhadjili.

Ku mukino ukinirwaho igikombe uheruka guhuza amakipe yombi,ikipe ya Police FC muri uyu mwaka 2024 yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Irushanwa ry’Intwari.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese amatike aragurwa gute?

Ntimugura Jean Marie petit yanditse ku itariki ya: 1-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka