Rwanda FDA yahagaritse imwe mu miti ivura amaso n’umutwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa Rwanda FDA, cyahagaritse ubwoko bw’imiti harimo ufite numero A4042 witwa EFFERARGAN VITAMIC C 500mg/200mg (“comprimé efferverscent), uzwiho kuvura indwara y’umutwe, ukaba warakozwe n’uruganda rwo mu gihugu cy’u Bufaransa, rwitwa UPSA SAS.

Imiti yahagaritswe mu Rwanda bitewe n'uko ubuziranenge bwayo bukemangwa
Imiti yahagaritswe mu Rwanda bitewe n’uko ubuziranenge bwayo bukemangwa

Uyu muti wahagaritswe nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’Ikigo FDA, cyasanze nimero yawo warahinduye ibara riba iry’ikigina mu mwanya wo kuba ibara ry’umweru, ibyo nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa FDA Prof Emile Bienvenue, bikaba bihabanye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba kuba wujuje.

Ni mu gihe undi muti uzwiho kuvura zimwe na zimwe z’amaso wahagaritswe, witwa TETRACYCLINE HYDROCHLORIDE OPHTHALMIC OINTMENT USP 1% W/W STERILE ufite nimero 23038, ukorwa n’uruganda rwitwa Curis Lifescience Pvt Ltd rwo mu buhinde, Ikigo FDA muri raporo zagiye zikorwa zigashyikirizwa Ikigo FDA nacyo kikaziheraho gikora ubusesenguzi, cyasanze ibara rya nimero y’uyu muti ryarahindutse umukara aho kuba ibara ry’igikina, ibyo bikaba bihabanye n’amategeko ngenderwaho y’ibipimo byawo by’ubuziranenge.

Abaganga n’abahanga mu by’imiti, abakoresha imiti, Abafite ububiko bw’imiti n’amashami yabo yose, abinjiza imiti mu gihugu, Farumasi ziranguza n’izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga byo mu gihugu hose, byamenyeshejwe mu itangazo ryasohotse tariki 30 Kamena 2024, ko izo nimero z’imiti zihagaritswe kandi ko bitemewe kuzikoresha no kuzikwirakwiza, ahubwo ko bagomba kwihutira kuyisubiza aho yaturutse.

Ikigo FDA kandi muri iryo tangazo cyanamenyesheje abo bireba bose ko hagomba gukorwa raporo igizwe n’imibare y’ingano y’umuti waranguwe, iyagurishijwe, iyagaruwe ndetse n’itaracurujwe; ibyo bigakorwa mu gihe kitarenga iminsi 10 y’akazi uhereye igihe itangazo ryasohokeye ndetse iki kigo kiboneraho no kuburira abantu bari baratangiye kuyikoresha nyuma yo kuyandikirwa na muganga, kureka gukomeza kuyikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka