Mugisha Gilbert ni izina rizahora ryibukwa nyuma yo gutsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma yo kuvugurura Sitade Amahoro, yavuye ku kwakira abantu ibihumbi 25 ihabwa ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 aho hiyongereyeho abantu ibihumbi 20.
Ni umukino wabanjirijwe n’igikorwa cyo gufungura sitade ku mugaragaro. Uyu mukino watangiranye ishyaka cyane ku ikipe ya APR FC yari ifite inyota yo gutsinda hakiri kare, bitandukanye n’umukino yaherukaga gukinira kuri iki kibuga ubwo yanganyaga na Rayon Sports ubusa ku busa.
Ni amakipe yombi yari yakoresheje abakinnyi yari isanganywe, usibye ikipe ya Police FC yo yari yabanjemo Ishimwe Christian ku ruhande rw’ibumoso yugarira.
Mbere y’umukino, abakunzi b’amakipe yombi bavugaga ko ari igihe cyiza cyo kureba amakipe yabo, dore ko aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (CAF Champions League na CAF Confederation Cup).
Ku munota wa 13 w’umukino, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wahise uca agahigo ko gutsinda igitego cya mbere muri Sitade Amahoro ivuguruye.
Mugisha wari umaze umwanya agerageza amahirwe ashaka gutsinda hakiri kare, yaje kuzamukana umupira, anyura mu bo hagati ba Police FC, aterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Onesime ntiyamenya uko bigenze.
Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ndetse ishaka gutsinda igitego cya kabiri ariko abakinnyi b’umutoza Mashami Vincent bakomeza kwitwara neza.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 30 nk’uko byagenze ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC tariki ya 15 Kamena, abari muri sitade bongeye guhaguruka maze bakomera hamwe amashyi nk’ikimenyetso cyo kwishinira imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi igahagarikwa n’izahoze ari ingabo za RPA.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Police FC yabaye nk’iyotsa igitutu ikipe ya APR FC binyuze muri koruneri ebyiri yateye yikurikiranya ariko ntibyagira icyo bitanga.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Police FC (1-0).
Mu gice cya kabiri ubwo amakipe yari agarutse avuye mu karuhuko, ikipe ya Police FC ni yo yatangiye isimbuza, maze Shami Carnot asimburwa na Senjobe Eric, naho Kilongozi Richard baherutse kugura muri Kiyovu Sports asimbura Niyonsaba, naho Odili asimburwa na Simeon Nshimiyimana.
Ikipe ya APR FC na yo yakoze impinduka eshatu zikurikiranya maze Kwitonda Alain ’Bacca’, Ndayishimiye Dieudonné na Nshimirimana Pitchou basimburwa na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga.
Igice cya kabiri cyatangiye nta buryo bushamaje ku mpande zombi, icyakora Police FC wabonaga ishaka kwishyura.
Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka nk’aho APR FC yinjije Elia Kategaya ndetse na Aliou Souane, myugariro w’umunya-Senegal uherutse gusinyira iyi kipe.
Mugisha Didier rutahizamu wa APR FC yakomeje kubona uburyo butandukanye imbere y’izamu rya APR ariko kuboneza mu rushundura bikomeza kuba ikibazo.
Ku munota wa 71, Bigirimana Abedi wa Police FC yakorewe ikosa hafi y’umurongo w’urubuga rw’amahina, maze umupira Christian awuharira Hakizimana Muhadjiri na we awohereza hejuru y’izamu.
Ku munota wa 89, Hakizimana Muhadjiri yongeye kugerageza ubundi buryo bwari bwabazwe, ariko umupira ntiwamukundira ngo ujye ku kirenge, awuteye uca ku ruhande rw’izamu gato.
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yo yari yarangiye.
Ku munota wa 54 ikipe ya Police FC yabonye amahirwe, Kirongozi azamukana umupira awuha Hakizimana Muhadjiri atinda gufata icyemezo, abasore ba APR FC baratabara.
Umukino warangiye ku gitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|