Green Party irizeza Abanyarwanda gukemura ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), riravuga ko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza naramuka atsinze amatora, ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi kizahinduka amateka.

Ibi ni ibimwe mu byo umukandida w’iri Shyaka, Dr. Frank Habineza akunze kugarukaho mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, cyane cyane mu turere dukora ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Akarere ka Rusizi gahana imbibe n’ibihugu by’u Burundi ndetse na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), mu gihe Nyamasheke yo ihana imbibe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo gusa.

Kugeza ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi irafunze ku ruhande rw’u Burundi, mu gihe umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC ufungura saa mbili za mugitondo, ugafunga saa cyenda z’igicamunsi.

N’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda imipaka ari nyabagendwa, Dr. Frank Habineza agaragaza ko kuba ibihugu by’ibituranyi bifunga imipaka ibihuza n’u Rwanda bigira ingaruka ku baturage, cyane cyane abaturiye iyo mupaka.

Kuri we agasanga naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azashyiraho uburyo bwo gusinyana amasezerano n’ibihugu by’ibituranyi, ateganya ko n’iyo habaho ibibazo hagati yabyo, imipaka yo itagomba gufungwa.

Agira ati “haba hari ibibazo hagati y’ibihugu. Icyo dushaka kuvuga rero, ni ugushaka uburyo ibibazo Bihari byakemuka, igihugu runaka kidafashe umwanzuro wo gufunga umupaka”.

Arakomeza ati “Muri politiki yacu y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, tugomba gushyiraho amasezerano hagati y’ibihugu by’ibituranyi cyangwa se mpuzamahanga, ku buryo n’iyo twaba dufitanye ibibazo bimeze gute, nta gihugu kigomba gufata umwanzuro wo gufunga umupaka ugihuza n’ikindi gihugu”.

Dr. Frank Habineza avuga ko ibi ari ibintu bishoboka, agendeye ku yandi masezerano aba asanzwe hagati y’ibihugu kandi akubahirizwa, kabone n’ubwo ibyo bihugu byaba bitabanye neza.

Urugero ni nk’amasezerano ahuriwe n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ateganya ikosaranganywa ry’umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri Rusizi ya Kabiri, kandi ko n’ubwo muri ibibihe u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bitabanye neza, ayo masezerano akomeza kubahirizwa.

Dr. Habineza ati “Nk’ubu hari amasezerano dufitanye na Congo, ntibashobora gukupa umuriro byanze bikunze n’ubwo twarwana na Congo”.

Dr. Habineza avuga ko iyo imipaka ifunzwe, abafata ibyo byemezo ahanini bitabagiraho ingaruka zikomeye, ko ahubwo zigera ku baturage bo hasi.

Ati “Nk’ubu u Burundi bwadufungiye imipaka buzi ko buzababaza abayobozi b’u Rwanda, ariko sib o, ahubwo ni abaturage b’igihugu byombi bababara. Ugasanga Abarundi bifuza kuzana amamesayabo mu Rwanda ntibayazana, natwe ibyo twifuza kujyana mu Burundi ntibijyayo”.

Bamwe mu baturage bo muri Rusizi baganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko kuba umupaka ubahuza na Congo ufungwa saa cyenda z’amanywa bibangamiye imihahiranire, kuko n’abajyanye ibicuruzwa muri Congo hari ubwo bataha bitagurishijwe kubera ko amasaha abafashe, bakabitahana ukobabijyanye.

Hari kandi ngo n’abajya kurangura yo ibicuruzwa, ariko amasaha akabafata bataramara kurangura bigasaba ko bazongera kugaruka undi munsi.Bakifuza ko hajyaho uburyo buhamye bwo gutuma imipaka ibahuza n’ibihugu by’ibituranyi idafungwa.

Mu kwiyamamaza muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Ishyaka Green Party ryasezeranyije abaturage batwo ko nibaritora, hazubakwa umuhanda wa Gali ya Moshi, uzoroshya ingendo ziganamuri ibyo bice zvuye cyane cyene mu Mujyi wa Kigali, ubusanzwe zifatwa nk’izigoranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka