Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Kirehe byahurije hamwe abaturage barenga ibihumbi 200 bari baturutse muri ako Karere ndetse n’aka Ngoma no mu tundi Turere bihana imbibi.
Chairman wa FPR, Kagame avuga ko igihugu cy’u Rwanda mbere cyahuye n’ubuyobozi bubi bugasenya Igihugu aho kucyubaka. Akoresheje ijambo ry’Igiswahili yavuze ko abo bayobozi bari Abapumbafu, ati, “Ibyago twagize, ahubwo u Rwanda rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”
Kagame yashimangiye ko Umuryango FPR- Inkotanyi wo utigeze ukora iby’Abapumbafu ahubwo ko waharaniye kubaka Igihugu ukagiteza imbere n’abagituye ubu bakaba batekanye.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagarutse ku bw’itabire bw’abaturage b’i Kirehe na Ngoma, avuga ko hari abantu benshi batumva ukuntu abantu babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bashobora guhurira hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza no kumva imigabo n’imigambi bye, ariko usanga biterwa no kuba batarumva ubudasa bw’Abanyarwanda.
Ati “Abenshi rimwe baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugirango abantu baze hano [....] ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya, abo ngabo bazabigerageze barebe ikizabaviramo."
Akomeza agira Ati “Ariko ibyo byose icyo bivuze ni uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Byarabayobeye rwose".
Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa ndetse bakagira ubumwe n’ubudakemwa. Ati “Politike yacu kuva aho dutangiriye kubaka u Rwanda bundi bushya mbere y’aho rusenyukiye twaranzwe n’ubumwe”.
Paul Kagame yabwiye Abanyakirehe ko ubu bagomba kubaka u Rwanda baruvana mu mateka mabi yaruranze.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye kandi abaturage b’i Kirehe na Ngoma kuzahitamo neza batora ubuyobozi butari ubupumbafu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Iby’amatora rero bivuze iki? Ibyo tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere. Icyo bivuze ni demukarasi, demukarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Chairman wa FPR, Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize impinduka zabaye mu gihugu cy’u Rwanda zigaragarira buri wese mu nzego zitandukanye.
Ati “Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite mwebwe urubyiruko rwacu nubwo mwavutse ejobundi ariko muzi ubwenge ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari Abapumbafu kandi namwe ntabwo muri Abapumbafu”.
Paul Kagame avuga ko ashingiye ku bumwe Abanyarwanda bafitanye, iterambere, ubuzima, amashuri ntacyabananira bafatanyije mubyo bashaka kugeraho bateza u Rwanda imbere.
Ku kijyanye n’umutekano Umukandida Paul Kagame yabwiye abanya Kirehe ko wagezweho kukigero kirenga 90% kandi ntacyawuhungabanya.
Ati “Turashaka kwihuta mu majyambere kuko Politike ya FPR n’abandi bafatanyije n’iyo ngiyo kuko ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere, umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu”.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora cyane rukihaza ndetse rukanasagurira amasoko.
Mu bijyanye n’ubuhinzi Kagame yasabye ko umusaruro wiyongera ku buryo hegitari imwe y’ibigori yajyaga ivamo ibiro bibarirwa mu magana, izajya ibyazwa toni zirindwi cyangwa umunani, iyo ikaba ari yo ntego yifuza ko abahinzi bazajya bakoreraho.
Ati “No ku bindi bihingwa n’ubworozi bigomba kubyazwa umusaruro utubutse nimubikora mu buryo bwa Kijyambere mukurikije ibyo mwiga ndetse n’amahugurwa mukora bizatanga umusaruro”.
Yibukije urubyiruko ko Igihugu aribo kireba kuko bafite inshingano yo gukomeza kucyubaka ariko kabazabigeraho bahisemo neza tariki 15 Nyakanga 2024 bagendeye kucyo bifuza ko igihugu kizabagezaho.
Ati “Intego yacu tuzayigeraho biturutse ku mahitamo yanyu ariko nk’abantu muturiye Igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya muzanige Igiswahili kugira ngo mujye mubasha guhahirana n’abaturanyi bacu”.
Umukandida Paul Kagame yabashimiye ku mahitamo meza bazakora tariki ya 15 batera igikumwe ku Gipfunsi anabashimira n’uburyo baje kumushyigikira ku bwinshi.
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera & George Salomo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|