Bob Marley ntiyemeraga uburyo Bibiliya yigishijwe

Umuhanzi Bob Marley, abenshi mu bamumenye bamuzi nk’umugabo wazamuye injyana ya Reggae akayigeza ku rwego mpuzamahanga, abandi bakamufata nk’umuntu wagenderaga ku myemerere ya Rastafarianism ifite inkomoko ku ngoma y’Umwami Haile Selassie wa Ethiopia.

Bob Marley yakundaga Imana cyane
Bob Marley yakundaga Imana cyane

Ariko se tumurebeye mu myemerere ishingiye kuri Bibiliya, Robert Nesta Marley mu mazina ye yose, yari muntu ki? Ese yemeraga Bibiliya?

Mu kiganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru i Sydney, Australia mu 1979, bamubajije icyo atekereza ku kuba benshi mu bitabira ibitaramo bye higanjemo abakunda gusoma Bibiliya, Bob Marley asubiza ko atabarenganya kuko Bibiliya bayibwiwe uko itari.

Umunyamakuru yaramubajije ati “Mu ndirimbo zawe, ukunze kugaruka ku mirongo yo muri Bibiliya, ariko benshi mu rubyiruko rwaje mu gitaramo cyawe ntabwo bakemera Bibiliya!”
Bob Marley yarasubije ati “Kubera ko uburyo bigishijwemo Bibiliya si ko Bibiliya ivuga. Urumva, kandi nanjye iyo nza kuba mba mu isi aho Bibiliya isobanurwa nk’uko isobanurwa buri munsi, nanjye sinari kujya nsoma Bibiliya.

Kuko kugira ngo umenye Bibiliya by’ukuri, ugomba kuyikunda, kubera ko Bibiliya ni igitabo gisobanura iremwa ry’umuntu. Ni cyo gitabo cyonyine gishobora kukwereka inkomo y’umuntu, nta kubogama, kwirata, kwiyemera, ibintu nk’ibyo. Imana yacu gusa. Nta kindi…
“Abakirisitu bose, nako abantu bose bajya mu nsengero, basobanura Bibiliya nk’uko bayibwirwa n’abavugabutumwa, kandi atari ko iri. Kubera ko ikintu rudasumbwa ni ubuzima, ubuzima tubayeho. Abavugabutumwa basoma Bibiliya bakakubwira ngo ugomba gupfa mbere yo kujya mu ijuru. Ntabwo ariko Bibiliya ivuga…

Bibiliya ivuga ko ugomba kuba mu ijuru, ntabwo ugomba gupfa ngo ubone kujya mu ijuru, ahubwo ugomba kuba mu ijuru. Erega, hari ahantu henshi ku isi hashobora kuba mu ijuru, ariko kuri twebwe Afurika ni ryo juru ryacu, kuko ni ho dukomoka…

Urabona nkawe ukomoka mu Busuwisi, kuba abantu baho bazi Imana, ibyo bishobora kubafasha kubaho mu mahoro, ubumwe, umutuzo, ariko urabizi isi yameze amenyo kubera gutwarwa n’imitungo…

Nawe ubuzima urabuzi, iyo urwaye ujya kwa muganga, nta muntu wifuza gupfa. Niba rero udashaka gupfa ni ukuvuga ko hari impamvu ibitera, urashaka kumenya Imana kugira ngo uyikorere…

Twebwe aba rasta ntabwo tujya muri politike, twibera muri gakondo yacu, ibyaremwe bituruka ku nkomoko ya muntu…twebwe rero nk’aba rasta, twiringira inkomoko yacu ari yo Mana….nk’uko ubizi politike icyo ishyira imbere ni ugucamo ibice kugira ngo uyobore, politike ntabwo yereka abantu Imana…

Politike ikubwira ko hari umuntu ushobora kugira icyo agukorera…Ariko twe tuzi ko Imana ishobora byose, uruta abandi rero wo gukorana nawe ni Imana. Iyo ukorana n’Imana ntujya muri politike. Kubera ko politike icamo ibice kugira ngo iyobore…

Bob Marley ntiyemeraga uburyo Bibiliya yigishijwe
Bob Marley ntiyemeraga uburyo Bibiliya yigishijwe

Bob Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ahagana mu 1970 kugeza atabarutse mu 1981 azize kanseri, mu ndirimbo ze nyinshi hagarukamo ubutumwa bw’urukundo, kwihanganirana no gukunda bibiliya, ari nabyo byamuranze mu buzima bwe bugufi yamaze ku isi kuko yitabye Imana afite imyaka 36 gusa azize kanseri y’uruhu yitwa Melanoma.

Abakurikiraniye hafi ubuzima bwe, bavuga ko iyo kanseri yatewe n’igikomere yagize ku ino ry’igikumwe arimo gukina umupira w’amaguru, abaganga bamubwiye ko rigomba gucibwa arabyanga, kugeza ubwo kanseri ifashe ibindi bice by’umubiri birimo ibihaha, umwijima n’ubwonko, birangiye imihitanye ku itariki 11 Gicurasi 1981.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Bob Marley avuga ni ukuri.Abavuga ko ari intumwa z’Imana,cyangwa abakozi b’Imana,bagoreka bible,bakigisha ibinyuranye nuko bible ivuga.Urugero,babeshya ko Imana igizwe n’ibice 3: Imana data,Imana mwana n’imana mwuka wera.Kandi ngo byose uko ari bitatu,ni imana !! Mu gihe Yezu yigishaga ko Imana ishobora byose kandi idashobora gupfa ari imwe gusa yitwa Yehovah.Yigishaga ko iyo Mana imuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Bible yigisha ko Yezu ari ikiremwa cya mbere cy’Imana nkuko Abakolosayi 1:15 havuga.Naho Ibyakozwe 3:13 hakavuga ko Yezu ari umugaragu w’Imana.Kwigisha no kwemera ibinyoma,bizatuma abayoboke b’amadini y’ikinyoma barimbuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.Shaka umuntu uzi bible ayikwigishe,ugenzura niba atakubeshya.Twagufasha kumubona.Nanjye niko nabigenje.

tabaro yanditse ku itariki ya: 2-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka