Abafite virusi itera SIDA ubu barayisazana iyo bafashe imiti neza

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, RRP+, rushimira Leta kuba yarabahaye imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, ubu bakaba bafite icyizere cyo kubaho kingana n’icy’abandi Banyarwanda muri rusange.

Abafite virusi itera SIDA bahamya ko bayisazana iyo bafashe imiti neza
Abafite virusi itera SIDA bahamya ko bayisazana iyo bafashe imiti neza

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bwo muri 2022 hamwe n’Ibarura rusange ryakozwe na NISR muri uwo mwaka, bigaragaza ko icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda ubu kigera ku myaka 69.6, kivuye ku myaka 49 mu mwaka wa 2000.

Icyo gihe abanduraga virusi itera SIDA bo bari mu kaga gakomeye ndetse baranahawe icyumba nimero 4 mu bitaro bya CHUK, aho basohorwaga bajya gushyingurwa kuko nta miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA babonaga.

RRP+ ivuga ko muri 2003 ari bwo hatangiye ubukangurambaga n’ubuvugizi bwo gushakira abanyamuryango bayo imiti bituma impfu zari gutwara ubuzima bwa benshi zihagarara, kugeza ubu benshi muri bo bakaba bakiriho.

Umwe mu bayobozi ba RRP+ mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mbere y’uwo mwaka wa 2003, umuntu yamenyaga ko yanduye virusi itera SIDA akiheba, byakongeraho no kubura ubushobozi bwo kugura imiti igabanya ubukana bwayo bikamuhuhura.

Uyu muyobozi wa RRP+ twahisemo kwita Mubyeyi Consolate agira ati "Hari abagurishaga imodoka, abandi bakagurisha amasambu, ariko nyuma bakaza kurwarira mu bitaro bya CHUK, ariko ubu nta muntu ukirwara SIDA, ndetse nta n’upfa yishwe na yo."

Mubyeyi ati "Iyo wafashe imiti neza, n’iyo waba waravukanye virusi urasaza uyisazanye, umara imyaka myinshi ku buryo umuntu arinda aba umukecuru cyangwa umusaza, kuko hari abamaze imyaka irenga 30 bafata imiti."

Mubyeyi avuga ko hari umukecuru w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, akaba amaze imyaka irenga 30 amenye ko afite Virusi itera SIDA, kubaho kwe akaba abikesha gufata imiti neza.

Avuga ko hari n’umusore w’imyaka 22 y’amavuko wavukanye virusi itera SIDA, ubu akaba arangije kwiga muri Kaminuza ya ’East African University’, na we abikesha gufata imiti neza.

Uyu muyobozi muri RRP+ avuga ko ubwe yamenye ko afite Virusi itera SIDA afite imyaka 22 y’amavuko, ubu akaba afite 44, kandi ubuzima bwe burakomeje nk’ubw’abandi bose.

Afite umugabo n’abana batatu, umwe w’imyaka 25, undi w’imyaka 23, undi w’imyaka 13 y’amavuko, abo babiri bato bombi bakaba baravutse bamaze kumenya ko bafite virusi itera SIDA, kwa muganga bakaba barabafashije kuvuka batabanduje.

Mubyeyi avuga ko urugo rwabo rwifashije, batuye munzu biyubakiye, boroye inka, akaba ari umuyobozi, umugabo akaba umucuruzi, kandi imirimo yo kwiteza imbere ngo irakomeje.

Uyu muyobozi mu Rugaga rw’abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda, avuga ko abamaze kumenyera gufata imiti neza (ikinini kimwe ku munsi ariko ku isaha idahinduka), bagera igihe bagasanga nta virusi zisigaye mu mubiri, cyane cyane abamaze imyaka 15-20 kuri iyo miti.

Icyakora nanone iyo umuntu yiraye agahagarika imiti yibwira ko ntakibazo afite, iyo hashize nk’icyumweru adafata imiti kandi yari asanzwe ayifata neza, ngo atangira kuremba birushijeho.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ushinzwe ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA, Dr Umurerwa Mireille Joyce, avuga ko umuntu ufata neza imiti ya Virusi itera SIDA, abasha kumara imyaka ihwanye n’icyizere cyo kubaho mu Rwanda.

Ikigo RBC kivuga ko kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 219 bafata imiti ya Virusi itera SIDA, mu banduye iyo virusi bagera kuri 3% by’Abaturarwanda bose mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka