Twahisemo gushyigikira Kagame tukazamufasha turi mu Nteko Ishinga Amategeko - PL

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) bavuga ko bahisemo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, bo bakazamufasha bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu barwanashyaka ba PL bari kwiyamamariza kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko
Bamwe mu barwanashyaka ba PL bari kwiyamamariza kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko

Iki ni igisubizo batanga muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda no ku w’abagize Inteko Ishinga Amategeko, iyo babajijwe impamvu bamamaza Paul Kagame wa FPR ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, hanyuma bakamamaza abarwanashyaka babo ku myanya y’Abadepite gusa.

Cléophas Nzeyimana, umwe mu bari kwiyamamariza ku mwanya w’Ubudepite muri PL, agira ati “Twese nk’Abanyarwanda tuzi aho Perezida Kagame agejeje u Rwanda. Turifuza rero ko akomerezaho. Imbaraga aracyazifite, ubushake aracyabufite, ubushobozi aracyabufite.”

Akomeza agira ati “Rero twahisemo kumushyigikira, kugira ngo akomeze afashe u Rwanda rwacu gutera imbere, twebwe tukamufasha turi mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Senateri Adrie Umuhire, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PL, avuga ko icyemezo cyo gushyigikira umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida aho gushyiraho uwabo, cyafashwe n’inama y’Igihugu y’ishyaka bibumbiyemo tariki 24 Werurwe 2024.

Abarwanashyaka ba PL i Huye
Abarwanashyaka ba PL i Huye

Ati “Cyafashwe kubera ko Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje ku miyoborere myiza, yatugejeje ku kwishyira ukizana, tubona ubutabera, tugera ku majyambere arambye nk’Igihugu. Ni ukuvuga ngo intego za PL yadufashije kuzishyira mu bikorwa mu gihe cyose amaze ayobora iki gihugu.”

Naho ku bijyanye n’ibyo abakandida ba PL bateganya kuzakora umunsi bageze mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuga ko bazihatira kwegera abaturage, bace imvugo y’abajya bavuga ko baheruka Abadepite biyamamaza, ntibongere kubabona nyamara ngo ari Intumwa za rubanda.

Nzeyimana, ubwo biyamamazaga i Huye tariki 28 Kamena 2024 yagize ati “Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa muntu ni ishyaka ryegera abaturage. Tuzarushaho kwegera abaturage kugira ngo twumve ibitekerezo byabo, tube ari byo tujyana mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo turusheho gutora amategeko ajyanye n’ugushaka kwabo.”

Aba PL bamamaje abakandida babo mu Nteko bamamaza n'umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida w'u Rwanda
Aba PL bamamaje abakandida babo mu Nteko bamamaza n’umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda

Médiatrice Mukeshimana nawe uri muri PL akaba ari umukandida Depite, ku kibazo cyo kumenya igishyashya azazana aramutse abaye umudepite yagize ati “Ni ugukomereza aho twari tugeze. N’ubundi ishyaka ryacu ryashyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida tugira ngo imihigo ikomeze.”

Yunzemo ati “Dusanzwe turi mu ngamba. Turashaka kurushaho, tugashyiramo vitense ya karindwi. Navuga ko twari tugeze nko mu ya gatandatu ngereranyije. Mbese turashaka ko birushaho.”

Ishyaka PL rifite abakandida 54 riri kwamamaza ku budepite, harimo abagabo 28 n’abagore 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka