Nimudutora Pansiyo izatangira gutangwa ku myaka 55 - Green Party
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryabwiye abaturage bo mu Karere ka Huye ko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulik, Dr. Frank Habineza natorwa, rizavugurura imitangire y’amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ‘Pension’, uwiteganyirije akajya yemerererwa kuyasaba guhera ku myaka 55.
Byagarutsweho ubwo iri Shyaka ryakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, kuri uyu 30 Kamena 2024. Riramamaza Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’bakandida 50, bahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko.
Ubusanzwe itegeko ry’Ikigo Gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rigenga imitangire ya ‘Pension’, riteganya ko umukozi wateganyirijwe iza bukuru, yemerewe gusaba guhabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’iza bukuru guhera ku myaka 60, akayahabwa buri kwezi mu gihe yamaze imyaka nibura 15 ateganyirizwa.
Mu gihe uwateganyirijwe iza bukuru atateganyirijwe imyaka 15 kuzamura, iyo agejeje imyaka 60 ahabwa amafaranga y’izabukuru ahabwa ari imbumbe inshuro imwe.
Iri shyaka rigaragaza ko ku myaka 60 iteganywa n’itegeko, uwateganyirijwe aba amaze gusaza na cyane ko icyizere cy’ubuzima mu Rwanda (Life Expectancy), cyigeze ku myaka 70.27, rigasanga uwateganyirijwe nta gihe aba asigaranye cyo kubeshwaho n’ayo mafaranga.
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon. Jean Claude Ntezimana, ati “Kubona pension bizava ku myaka 60 bijye ku myaka 55, ndetse ubisabye abe yayihabwa ku myaka 50. Pension ku myaka 60 yakumarira iki? Icyizere cy’ubuzima mu Rwanda ari imyaka 70!".
Yakomeje agira ati “Umuntu akwiye gutangira gufata pension agifite amenyo yose, aho kuyiguha usigaranye abiri, na yo agahita akuka, watangira kuyiryaho ugahita utaha, bagusezera”.
Ishyaka rya Green Party kandi risezeranya abaturage ko niritorwa, rikabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, hazavugururwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, buri munyamuryango akagira uburenganzira bwo kugura imiti muri farumasi zigenga nk’uko abafite ubundi bwishingizi babyemererwa.
Ishyaka Green Party rivuga ko ibi bishoboka, kuko no mu matora y’Abadepite aheruka ryiyamamaje risezeranya abaturage ko ufite ubwisungane mu kwivuza azajya yemererwa kwivuza akimara kwishyura, kandi bikaba byarakozwe.
Ishyaka kandi risezeranya abaturage kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding), abana bakajya bafata ifunguro ryuzuye.
Dr. Frank Habineza ati “Ku ishuri abana bazajya barya indyo yuzuye kandi ihagije, nta byo kurya indyo imwe”.
Iri shyaka kandi risezeranya abaturage kuvugurura imibereho, nibura buri muturarwanda akagira ubushobozi bwo kubona ifunguro inshuro eshatu ku munsi.
Uko Pansiyo itangwa
Pansiyo y’ubusaza itangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.
Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi bw’umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga. Hari na pansiyo y’ubumuga budafitanye isano n’akazi n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu bwiteganyirize.
Kuri pansiyo y’ubupfakazi, umupfakazi afata 50% by’ayo uwiteganyirije yagombaga gufata. Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri se na nyina afata 50%.
Uwiteganyirije iyo apfuye nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa n’ababyeyi bagahabwa 25% by’ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.
Uwagize ingorane zo kudatanga imisanzu y’ubwiteganyirize kugeza ku myaka 15, nta mahirwe agira yo guhabwa pansiyo ya buri kwezi ahubwo agira amafaranga ahabwa ingunga imwe ku yo yari yariteganyirije ariko na yo ayahabwa ari uko agejeje ku myaka 60 y’amavuko.
Ohereza igitekerezo
|