Kagame yasabye ko umuhanda Karongi-Muhanga wadindiye ukorwa bidatinze

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame aratangaza ko ababajwe no kuba umuhanda-Karongi-Muhanga waradindiye, kandi nta bibazo byinshi abona byagakwiye kuba byarawudindije agasezeranya abawukoresha ko ugiye kubakwa vuba.

Yabitangarije mu Karere ka Karongi mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, aho yagaragaje ko kudindira k’uwo muhanda byadindije n’urujya n’uruza rwa ba Mukerarugendo n’abashoramari bahahirana n’Akarere ka Karongi kugera mu mujyi wa Kigali.

Umuhanda Karongi-Muhanga wari washyizwe mu byiciro bitatu uzakorwamo kimwe kiva Karongi kikagera ahitwa Rambura, ikindi kikava Rambura kikagera kuri Nyabarongo, naho icya gatatu kikava kuri Nyabarono ni ukuvuga ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero kikagera mu mujyi wa Muhanga, ariko muri ibyo byiciro huzuye kimwe gusa Karongi-Rambura.

Agira ati, “Icyo kibazo kigiye gukemuka byanze bikunze, kuko ikibazo numvise kitari gikwiye kuba gifata indi ntera. Ndumva ko aho mvugira aha ababishinzwe babyumvise, nibyo bizatuma ibyiza byubakiye kuri ki kiyaga n’umusaruro ukomoka inaha bigerwaho bikanagera ku isoko mu buryo bworoshye, abantu bakabona ifaranga”.

Yabwiye abaturage baturutse mu Turere twa Rutsiro na Karongi ko abantu bavukana ubwenge n’ingingo zo kubafasha gukora, ngo bongere ubumenyi bubafasha kubaka ibindi bintu, byaba Ikiyaga cya Kivu n’imisozi itatse u Rwanda byakoreshwa bigatanga umusaruro.

Avuga ko ubuzima n’uburezi biri mu bifasha kubaka byinshi kandi hari ingero zibigaragaza uko akaba ari ko kwiyubaka nk’abantu, buri umwe ku gite cye cyangwa gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda.

Avuga ko mu 1996, hari Abanyarwanda bari impunzi muri DRC asaba ko bataha kandi bagataha ku neza, bagasanga abari barasigaye mu Rwanda kandi icyo gihe hatashye benshi usibye gusa abashakaga gutera ibibazo.

Avuga ko nyuma yo gucyura impunzi habayeho kubaka ubuyobozi bwiza bwubakiye ku ndangagaciro z’umuryango RPF Inkotanyi, kandi ko kuyobora neza ari ukugenera Umunyarwanda icyo agenewe.

Agira ati, “Mu buyobozi bwiza ntihabamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo ibyo bikwiye kwangwa no kurwanywa”.

Avuga ko ibikorwa n’abaturage birimo no kubaka amahoteri bikwiye gukomeza gutezwa imbere, yaba ayo ku butaka cyangwa ayo yumvise asigaye agenda mu mazi, ibyo bikaba biri mu bibyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.

Paul Kagame yifuza ko ba mukerarugendo, abikorera, abacuruzi n’abagenda muri Turere twa karongi n’utwo baturanye bagira urujya n’uruza.

Avuga ko ibyavuzwe byakozwe nk’imihanda, amashanyarazi, inyubako z’amashuri n’amavuriro bihari ari byiza ariko hekenewe ibirenze kandi bigiye kongerwa, kandi ko ku wa 15 Nyakanga 2024, ari itariki yo guhitamo gukomeza urugendo Abanyarwanda bamazemo iminsi ariko noneho hakenewe umuvuduko wiyongereye.

Avuga ko uwo muvuduko wiyongereye wa byinshi ugomba kujyana no kubikora neza kandi kuri buri wese, bigizwemo uruhare na buri wese kandi bikagera kuri buri wese, abashimira kuba biteguye gukomezanya nawe.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka