Bimwe mubyo bishimira ni Isoko ryubatswe mu buryo bugezweho, imihanda ndetse n’ibitaro bya Masaka bisanzwe bitanga serivisi z’ubuvuzi, hari n’ibitaro bya IRCAD bikaba bifite umwihariko wo gutanga serivisi zo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aka gace kandi karimo gushyirwamo inyubako z’ibitaro bizimukiramo ibya CHUK, bibangikanye n’ibitaro bizaba bivura indwara y’umutima.
Aha niho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuga ko Masaka irushaho gutera imbere no mu bindi bikorwa.
Mu buhamya bwatanzwe n’umuturage wo muri uyu Murenge wa Masaka, Alexis Habarugira yavuze ukuntu yahereye ku gishoro cy’amafaranga 600 ubu akaba ageze ku ntambwe ishimishije kubera imiyoborere myiza y’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Habarugira igishoro avuga ni itike y’amafaranga 600frw yamuvanye iwabo mu Karere ka Gakenke mugeza i Kigali. Ati “Natangiye nkora akazi k’ubukarani nyuma mbona umukire umpa akazi ko gukora ku mashini isya nkajya mujyanira kumubikiriza amafaranga kuri banki”.
Habarugira avuga ko umukozi wo muri Banki yamugiriye inama yo kujya nawe abitsa atangira kwizigamira mu mwaka wa 2006 abasha kwigurira iye atangira kwikorera.
Yakomeje kwiteza imbere ariko akavuga ko byose abikesha imiyoborere myiza ndetse n’igihugu gitekanye. Ati “Ntabwo nareka kuvuga ko iterambere dufite rishingiye kuba dufite igihugu gitekanye ndetse nta muturage uhohoterwa nuwo ariwe wese”.
Abakandida ba RPF Inkotanyi bavuga ko tariki 15 Nyakanga 2024 bazahundagaza amajwi ku mukanida wabo Paul Kagame mu rwego rwo kumwitura ibyiza yabagejejeho.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi birakomeza hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku banyarwanda muri manda y’imyaka 7 amaze abayoboye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|