Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye na Kafashia

Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”.

Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 4.10.2013 yakozwe na Ray P muri Ray Music kandi ngo amashusho yayo azatangira gufatwa mu gihe kidatinze; nk’uko twabitangarijwe na Eddie Mico.

Indirimbo “Connected” ya Eddie Mico yayikoze ari nk’isengesho nk’uko yabidutangarije ubwo iyi ndirimbo yari ikiri gukorwa muri studiyo.

Yagize ati: “...iyi ndirimbo yanjye ni nk’isengesho ryanjye, nashakaga kuguma ndi connected ku Mana. Iyi ndirimbo kandi nayikoze mu rwego rwo kugira ngo nibutse abakunzi ba muzika yanjye n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange ko ikiruta byose ari isengesho no kurushaho kwegera Imana.”

Eddie Mico.
Eddie Mico.

Eddie Mico ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana akaba kandi ari umwe mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda.

Arasaba abakunzi ba muzika ye kumutora muri Groove Awards aho ahatanira ikiciro cy’umuhanzi w’umugabo mwiza w’umwaka muri Gospel (Best Gospel Male Artist) ndetse n’aho indirimbo ye “Real Swagga” iri guhangana mu ndirimbo zifite amashusho meza y’umwaka (Best Video of the year).

Gutora bizarangira kuwa gatandatu tariki 12.10.2013 naho gutangaza abatsinze bikazaba ku cyumweru tariki 13.10.2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka