Igitero kuri Westgate ngo ntikizabuza CECAFA kubera muri Kenya
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Kenya butangaza ko bwiteguye kwakira irushanwa rya CECAFA rizaba mu kandi biteguye ko rizagenda neza kuko nta kibazo cy’umutekano muke kizaboneka ku mahoteli abakinnyi n’ababaherekeje bazacumbikirwamo ndetse no ku bibuga.
Nyuma y’uko ibyihebe bigabye igitero ku nyubako ya Westgate iri mu Mujyi wa Nairobi bigahitana abantu 67 harimo n’abashinzwe umutekano, abakunzi ba ruhago batangiye kwibaza niba irushanwa rya CECAFA rizabera muri Kenya ku mpamvu y’umutekano.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 27/11/2013 risozwe tariki 12/12/2013, amakipe akaba agomba kwemeza niba azaryitabira bitarenze kuwa 20 z’uku kwezi.
Ikipe ya Uganda iheruka kwegukana iki gikombe itsinze Harambe Stars ya Kenya ibitego 2-1, yo yarangije gutangaza ko izitabira iri rushanwa, aho umuyobozi w’ishyirahanwe ry’Umupira w’Amaguru rya Uganda yavuze ko bataterwa ubwoba n’ibitero by’ibyihebe.
Irushanwa rya CECAFA ryitabirwa n’ibihugu: u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Somaliya, Djibouti, Sudani zombi, Eritereya na Ethiopia. Igihugu cya Kenya cyaherukaga kwakira irushanwa nk’iri mu mwaka wa 2009.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|