Umushahara muke wa mwarimu udindiza imibereho ye
Ubwo abarimu bo mu karere ka Rulindo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu tariki 05/10/2013 batangaje ko kuba abarimu bagihembwa umusahahara uri hasi ugereranije n’ibiciro biri ku masoko byiyongera umunsi ku munsi, ari kimwe mu bidindiza imibereho myiza yabo.
Abarimu bavuze ko bishimira cyane uburyo isi yose iba yabazirikanye, ibashyiriraho umunsi wabo, aho bahura bakaganira, bakidagadura , bakanasangira ibyo bafite.
Muri ibi birori byizihirijwe mu murenge wa Bushoki , kuri Paroisse ya Rulindo, mu rwego rw’akarere, abarimu bashimiwe uburyo bitanga mu kazi kabo bafasha abana b’Abanyarwanda kugira ubumenyi n’uburere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki, Nzeyimana Pierre Celestin, yabashimiye ubwitange bagaragaza mu kazi kabo, abizeza ko n’ubuyobozi bw’umurenge buzakomeza kwifatanya nabo muri gahunda nziza bafitiye igihugu cyabo.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, wari waje kwifatanya n’abarimu kwizihiza ibirori by’umunsi wabo yashimye cyane imyitwarire iranga abarimu bo mu karere ayoboye ngo kuko asanga ari intangarugero muri byose.
Yavuze ko ubumenyi n’ubwenge abatuye aka karere bafite babukesha abarimu bitanga mu kazi kabo ka buri munsi nyamara katoroshye.

Yagize ati “Abarimu kuri uyu munsi wanyu ni umwanya mwiza wo kubashimira ibyo mwatugejejeo twese nk’Abanyarulindo kuko kugeza ubu ubumenyi dufite nimwe tubukesha. Mukomeze imyitwarire myiza ikunze kubaranga mutanga urugero rwiza mu kubaka akarere kanyu, igihugu ndetse n’isi yose muri rusange.”
Umuyobozi w’akarere yasabye abarimu gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu batitaye ku mushahara bahabwa, ahubwo bareba cyane cyane ku musanzu baha gihugu cyabo mu rwego rwo kugiteza imbere, haba mu bwenge haba no mu bukungu.
Abanyeshuri nabo bahawe umwanya bashimira abarezi babo, mu mbyino, mu mivugo ndetse no mu dukino.

Aha ariko abanyeshuri mu mukino wabo, bagaragaje imyitwarire ya bamwe mu barimu badaha abo bashinzwe kurera ibisabwa ahubwo ugasanga babigisha ibinyuranye.
Muri ibi birori hanahembwe abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi, bahabwa Bibiliya hamwe na Certificats.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|