Kwitegura ikizamini cya Leta ntibibuza Lil G gutegura alubumu ye ya kabiri
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G, n’ubwo ari kwitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, ntibiri kumubuza no gutegura alubumu ye ya kabiri ateganya kuzamurika mu mpera z’uyu mwaka.
Ubwo twamubazaga amakuru ye ya muzika n’ay’amasomo, Lil G yatubwiye ko byose bigenda neza. Yagize ati: “Nari maze iminsi ndi gukora kuri alubumu yanjye ya kabiri ariko ndi no kurangiza amasomo, biragenda, ikizamini ndacyiteguye nta kibazo…”.

Twifuje kumenya amatariki ibi bizabera n’uko azita iyi alubumu ye ya kabiri, adutangariza ko ataramenya neza amatariki ariko ko izina rya alubumu arizi gusa yirinze kuritangaza kuko ngo indirimbo azayitirira itarasohoka.
Lil G yiga muri APE Rugunga mu mujyi wa Kigali akaba yiga mu ishami rya HEG akaba nawe ari umwe mu bahanzi bateganya kuzamurika alubumu mu mpera z’uyu mwaka.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|