U Rwanda ruteze byinshi mu nama yiga ku buryo ubuhinzi bwazamura ubukungu bw’igihugu

U Rwanda rurizera ko hari byinshi ruzungukira mu nama mpuzamahangwa rwakiriye igamije gusuzumira hamwe uburyo ubuhinzi butakomeza kuba ubwo gutunga abantu gusa, ahubwo bukaba ubwo kwinjiriza abanyagihugu amafaranga bikazamura ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama iriga ku ngingo y’ibanze yo gutunganya umusaruro uva mu buhinzi ukavamo ibindi bindu byakwifashishwa mu nganda bigateza imbere ubucuruzi n’ishoramari, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Karibata.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ifungurwa ku mugaragaro ry’iyi nama y’iminsi itatu, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 07/10/2013, Minisitiri Karibata yatangaje ko u Rwanda rugerageza kwita ku buhinzi ariko rukaba rukibura abashora imari yabo mu buhinzi.

Abitabiriye inama baturutse hirya no hino muri Afurika.
Abitabiriye inama baturutse hirya no hino muri Afurika.

Minisitiri Karibata yakomeje atangaza ko kuba bahuje aba bayobozi bahagarariye za guverinoma zabo n’izindi mpuguke n’abashoramari, bibaha icyizere ko u Rwanda ruboneraho kugaragaza aho rugeze mu guteza imbere ubuhinzi no kugira ngo abikorera mu Rwanda barebereho.

Guverinoma nayo yatangaje ko itayobewe akamaro ko kuba igihugu gifite ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere, kuko uretse gufasha abaturage kwivana mu bukene binazamura ubukungu bw’igihugu, nk’uko byatangajwe na Minsitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien habumuremyi.

Minisitiri w'Intebe ageza ijambo ku bari bitabiriye inama.
Minisitiri w’Intebe ageza ijambo ku bari bitabiriye inama.

Yatangaje ko Leta y’u Rwanda yakuyeho imbogamizi zose zijyanye n’ishoramari iryo ari ryo ryose mu Rwanda kandi ikazakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Nigeria nka kimwe mu bihugu bya Afurika biri kwihuta mu iterambere, yaboneyeho gusangiza abari bitabiriye umunsi wa mbere w’inama uburyo Leta yayo yafashe ingamba zo guhindura bakava mu buhinzi busanzwe ariko kuri uyu munsi bakaba binjiza amafaranga menshi mu gihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka