Leta irizeza abo izaha impapuro ziyihesha umwenda ko nta kizabuza ko bishyurwa

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’inzego bifatanya kugurisha impapuro zizahesha Leta umwenda, barizeza abazatanga amafaranga yabo bagura izo mpapuro, ko nta mpamvu n’imwe izigera ituma batishyurwa.

Ibi byashimangiwe na Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, mu gikorwa cyo gutangiza kugurisha impapuro mpeshamwenda (bonds), kuri uyu wa gatatu tariki 20/8/2014. Uyu mwaka impapuro zashyizwe ku isoko zifite agaciro k’amafaranga miliyari 15.

Ministiri Gatete yagize ati: “Ntabwo turemerewe n’imyenda ku buryo tuzabura uburyo twishyura, nitwe mu karere dufite umwenda muto wa 27.8% ugereranyije n’ikigero ntarengwa twihaye cya 40%; ikindi ni uko aya mafaranga agiye gushorwa mu bikorwa remezo byunguka; nta kizabuza ko abantu bishyurwa kuko Leta itajya ihomba”.

Uwifuza kuguriza Leta agana Banki nkuru y’igihugu cyangwa Ikigo cy’imari n’imigabane (CMA), bikamuha impupuro z’amasezerano agiranye na Leta. Umwenda utangwa mu gihe cy’imyaka itanu ariko utabashije gutegereza kuzishyurwa mu myaka itanu, asaba ikigo cy’imari n’imigabane kumufasha, kikamushakira uwongera kumugurira impapuro z’agaciro ze.

Amafaranga macye umuntu ashobora kuguriza Leta ni ibihumbi 100 mu gihe uwifuza gutanga menshi atagomba kurenza miliyoni 50.

Ugereye iburyo: Umuyobozi wa BNR, Ministiri w'imari n'igenamigambi, hamwe n'abo muri CMA, mu gutangiza kugurisha impapuro mpeshamwenda.
Ugereye iburyo: Umuyobozi wa BNR, Ministiri w’imari n’igenamigambi, hamwe n’abo muri CMA, mu gutangiza kugurisha impapuro mpeshamwenda.

Ikigero cy’inyungu kuri ‘bonds’ za miliyari 15 Rwf zirimo kugurishwa ntikiratangazwa kuko abazigura zose bataraboneka, ariko abatanze umwenda w’ubushize uzishyurwa nyuma y’imyaka itatu, bo ngo bazajya bungukirwa 11.5%.

Leta yishimiye uburyo Abanyarwanda barimo kwitabira kwizigamira by’igihe kirekire, kuko mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka nabwo yagurishije impapuro z’agaciro ka miliyari 12.5 (RwF), bikaba ngo byaritabiriwe ku kigero cya 140%.

Ubu buryo Leta yahisemo bwo gufata imyenda mu Banyarwanda kurusha gukomeza kuyaka mu mahanga, ngo bugamije kubafasha kwizigamira, kandi amafaranga batanze akaba ari bo yungukira kurusha gutanga iyo nyungu ikajya hanze y’igihugu.

MINECOFIN kandi irizeza ko ifaranga ry’u Rwanda ritazata agaciro ku kigero kirenze inyungu izatangwa, kuko kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2013 ryari ku muvuduko wa 3.7 % ngo wari hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bigize umuryango wa EAC, ndetse rikaba ryarakomeje guta agaciro ku muvuduko uri hasi yaho wa 2.4% mu ntango z’uyu mwaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi leta yazanye byo kwiguriza abaturage kandi amafranga agashorwa mu bikorwa bibateza imbere n byiza cya kuko uzagura azunguka kabiri

kabare yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

ibi leta yazanye byo kwiguriza abaturage kandi amafranga agashorwa mu bikorwa bibateza imbere n byiza cya kuko uzagura azunguka kabiri

kabare yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

niba rwose hari ahantu washyira amafranga yawe nimuri izi mpapuro rwose naha ikibura ni ukubyumva neza naho rwose niho hantu wahyira amafaranga yawe ukumva uratuje kuko uzayasubizwa ndetse unungukirwa , erega tunongerweho ko ibyo ayo mafaranga azashorwamo bizagaruka bikaba ari twe tubyungukiramo urumva ko ari ukunguka kabiri

manzi yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Mutubarize,uwashaka kugura bonds yabariza hehe??! Thanks

Kennedy yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka