Imyiteguro yo gushyiraho ingabo za EASF bitarenze uyu mwaka igeze kure

Imyiteguro yo gushyiraho uwo mutwe w’ingabo zishinzwe gutabara muri kimwe mu bihugu byo byo mu gace k’iburasirazuba bw’Afurika (EASF) ngo iratanga icyizere ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2014 uwo mutwe wa EASF (Eastern Africa Standby Force) uzaba washinzwe, nk’uko byemezwa n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.

U Rwanda ni rwo ruyoboye ibihugu 10 byo mu gace k’iburasirazuba bw’Afurika mu gushyiraho uwo mutwe kandi mu nama irimo ibera i Kigali kuva 20-21/8/2014, buri gihugu ngo kizemeza umubare w’abasirikare kizajya cyohereza kubungabunga amahoro.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko intambwe ikomeye yagezweho ari uko abakuru b’ibihugu bamaze kwemeza amasezerano ashyiraho uwo mutwe bitarenze uyu mwaka, bakaba barabikoze bari mu nama y’Umuryango wa Afurika yiyunze yabereye i Marabo muri Gineya Ekwatoriyali, muri kamena uyu mwaka.

Abakuru b'ingabo na Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika byiyemeje gutabarana bikoresheje ingabo zabyo ziswe EASF, mu nama ibera i Kigali.
Abakuru b’ingabo na Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika byiyemeje gutabarana bikoresheje ingabo zabyo ziswe EASF, mu nama ibera i Kigali.

Indi ntambwe ikomeye ya nyuma ngo izaba iy’uko abagize Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bizavamo ingabo za EASF, nabo bitezweho kwemeza ayo masezerano mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka wa 2014.

“Buri gihugu kiriyemeza umubare w’abasirikare kizatanga kivuge n’uburyo bazajya bakora, kandi bitewe n’uko ahatari amahoro haba hakeneye ubutabazi bwihuse, umutwe w’ingabo za EASF uzajya uba wahageze bitarenze ibyumweru bibiri imvururu zitangiye”, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabitangaje.

Izi ngabo za EASF zitezweho kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo Al Shabab n’abashimusi b’amato mu nyanja, ADF Nalu (umaze gucibwa intege n’ingabo za UN muri Kongo), FNL, FDLR, RNC n’indi; mu gihe iyo mitwe yaba iteye kimwe mu bihugu byatanze ingabo za EASF, nk’uko Ministeri y’ingabo y’u Rwanda ibyemeza.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asaba bagenzi be mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika guhashya imitwe y'iterabwoba.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asaba bagenzi be mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika guhashya imitwe y’iterabwoba.

Ibihugu bya Afurika bizatanga ingabo za EASF, ni u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda na Sudani y’Epfo ikaba irimo isaba kwinjira muri uwo muryango, nyuma y’imyaka ibiri icyo gihugu kimaze gishinzwe.

Umugabane wa Afurika ugizwe n’uturere dutanu (amajyaruguru, uburengerazuba, amajyepfo, uburasirazuba na Afurika yo hagati); aho buri karere karimo gutegura ingabo zo kujya zitabara aho rukomeye muri buri gihugu kiri mu muryango wacyo, bitarenze impera z’umwaka wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muziyambaza amahanga, muzapfa nabi mute, ariko umunsi abaturage ubwabo babahagurukanye muzasanga mwarakoze ubusa. Nimushake ntimutambutse iyi comment, abo mbwira ni mwe nyene. Hari ingoma z’igitugu nyinshi kandi zari zikomeye kubarusha zagiye zihirima nko guhumbya.

Ayinkamiye Thaddee yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

izi ngabo ziziye igihe kandi twiteguye ko ahari ibibazo bigiye kugira amahoro

mariane yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka