Leta iguza abaturage ngo igabanye imyenda hanze kandi inyungu zigume mu baturage

Kuba leta iguza abaturage si ukubura aho ikura amafaranga ahubwo ngo iba ishaka kugabanya imyenda ifata mu mahanga ikayaka mu baturage bayo ndetse n’inyungu ikagaruka mu gihugu aho kujya hanze yacyo.

Ibi ni ibyatangajwe na Mugiraneza Emmanuel, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isoko ry’imigabane mu kiganiro cyo gushishikariza abaturage bo mu karere ka Rubavu kugura impapuro z’umwenda wa leta n’inyungu bazabikuramo cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/08/2014.

Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, inganda na servisi cyane cyane mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

Mugiraneza avuga ko aya mafaranga leta yashoboraga kuyaka amwe mu masosiyete akize mu Rwanda akayatanga ariko mu buryo bwo gutoza abaturage kwizigamira kandi bakorana na leta, yahisemo kuyaguza abaturage kugira ngo bazungukirwe ku rwunguko rwiza.

Byayesu Keneth, umukozi muri Minisitere y’imari n’igenamigambi avuga ko muri 2013 u Rwanda rwari rufite umwenda ungana na 27.8% by’umusaruro w’igihugu bingana na miliyari 2.068 by’amadolari y’Amerika, muri uyu mwenda 77.5% byaturutse hanze y’igihugu mu gihe 22.5% aribyo byaturutse mu gihugu gusa.

Byayesu avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu gufata umwenda kuko rutarageza 50% ariho ntarengwa gusa akavuga ko uburyo bwo kuguza abaturage aho kuguza hanze y’igihugu bituma amafaranga agira agaciro kandi bikungukira abanyagihugu.

Rwabukumba Pierre Celestin, Umuyobozi mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.
Rwabukumba Pierre Celestin, Umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Iyi gahunda ngo izajya ituma ibikorwa bya leta byihutishwa hatabayeho kurindira amafaranga yinjirizwa na leta kuko aza mu buryo butandukanye kandi atinze.

Byayesu atanga ingero avuga ko iyi gahunda zo kuguza abaturage izajya yihutisha ibikorwa by’amajyambere nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ubuhinzi kandi abatanze ayo mafaranga bakagenda bungukirwa neza kuko muri miliyari 43.5 yatanzwe 2008 agomba kurangira 2014, leta iyishyura ku nyungu ya 11.5%, asigaje kwishyurwa akaba ari miliyari 18.5.

Muri iyi nguzanyo yahawe leta ngo ubwitabire bwo kuyatanga bwari 197% kandi leta iyo ijya kuyafata ihera ku baturage bafite amafaranga make kugira ngo nabo bashobore gutera imbere aho gukorana n’ibigo binini bisanzwe bifite amafaranga bishobora no kuyatangira rimwe ngo abe aribyo byungukirwa.

Minisitere y’igenamigambi, banki nkuru y’igihugu hamwe n’isoko ry’imari n’imigabane bimaze kunyura mu turere 19 biganiriza abaturage mu gushora imari mu kuguriza leta, babashishikariza kugura impapuro z’umwenda wa leta.

Mu karere ka Rubavu abitabiriye iyi nama bashima iki gikorwa kigabanya umwenda leta ikura hanze ahubwo ikagerageza gusaranganya inyungu abanyagihugu kandi bubakirwa n’ibikorwa by’iterambere, bakavuga ko iyi gahunda yagombye kujya ikoreshwa abaturage bagafasha leta yabo.

Biteganyijwe ko abashaka kuguriza leta bazafungura konti z’izi mpapuro z’umwenda bitarenze taliki ya 24/8/2014 muri banki zose zikorera mu Rwanda, naho umunsi wo gutangira kubara inyungu ni taliki 27/8/2014, abazatanga iyi nguzanyo ngo bazajya bahabwa inyungu nyuma y’amezi atandatu naho nyuma y’imyaka itanu basubizwe amafaranga yabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko nibintu byumvikana burya ibintu nibyiza ko bihera mugihugu nyine niba ari inyungu byose bagakomeza gucircula mubaturage na leta yabo iki nigitekerezo kiza cyaaane rwose , gikwiye gushyigikirwa

manzi yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ibi ni ukureba kure kw’abayobozi b’urwanda bahora bashakira abanyarwanda icyatuma bahora bazamuka mu bukungu

kamonyo yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

ubu bucuruzi ni bwiza cyane kuko abaturage bashoyemo imari yabo badahomba kuko leta itajya yambura kandi abaturage bakagira imikoranire myiza hagati yabo na leta

rushito yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka