Rutsiro: Umuyobozi wari ukurikiranyweho kudatanga amakuru yafunguwe by’agateganyo

Nyuma y’iminsi itari mike umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tangabo mu murenge wa Manihira afunzwe kubera gukekwaho guhisha amakuru y’umwana watewe inda yiga mu mashuri abanza, ubu yafunguwe by’agateganyo.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa wari ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro yitwa Amina Nyiransengiyumva yakekwagaho guhishira umwarimu witwa Bosco Mbahungirehe wigisha muri GS Rwamiko ushinjwa gutera inda umwana w’umunyeshuri.

Uwo mwana utwite afite imyaka 17 akaba yiga mu wa 5 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Manihira, akaba we avuga ko yatewe inda n’uwo mwarimu ariko umwarimu akabihakana.

Uko ikibazo giteye

Nk’uko bigaragara muri dosiye iri mu bugenzacyaha bwa Rutsiro, Nyiransengiyumva ashinjwa kuba yarashatse kunga umwarimu n’umwana kugira ngo bitarenga imbibi z’akagali ayobora, nyuma ngo umugabo witwa Ntamugabumwe bafatanyije n’umugore uvukana na Nyina w’umwarimu bemereye umwana utwite kuzakufasha kurera umwana maze ngo azabeshyere umwana mugenzi, nibwo ngo abaturage babimenyeshaga ubuyobozi bw’akarere nabwo bwifashisha inzego z’umutekano bagata muri yombi Umwarimu na gitifu w’akagari.

Uyu mwana watewe inda bamutumyeho kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro ashinja uwo mwarimu ko ariwe wamuteye inda ubu akaba atwite inda y’amezi ane. Uwo mwana yanatangaje ko umunyamabanga nshingwabikorwa yari yamwemereye inka muri gahunda ya Girinka naramuka ashinjuye uyu mwarimu bivugwako basanzwe bafitanye ubucuti.

Kuko nta bimenyetso bifatika yatangaga, uyu mwarimu afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 akaba ategereje kuburana akagirwa umwere cyangwa agahamwa n’icyaha agakatirwa n’inkiko.
Nyiransengiyumva yaburanye ku itariki ya 18/08/2014 agirwa umwere by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Gihango, akaba agomba kugirwa umwere burundu nyuma y’iminsi 5 nihatagira ujuririra kuba yaragizwe umwere.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka