Komisiyo n’Urukiko rwa Afurika ngo bihangayikishijwe n’ibihugu bitarengera ikiremwamuntu

Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu, hamwe n’Urukiko rwa Afurika ruca imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu; byavuze ko bihangayikishijwe n’uko umubare w’ibihugu byemeje amasezerano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kuregwa iyo bibaye ngombwa, bikiri bike cyane.

Mu myaka irenga 25 ibihugu bya Afurika bimaze byiyemeje kurwanya ihungabana ry’uburenganzira bw’abaturage babyo, ngo ibihugu 27 muri 54 nibyo byonyine byashyize umukono ku masezerano, ndetse ngo muri ibyo bihugu 27 birindwi byonyine nibyo byemeye gukurikiranwa mu rukiko nyafurika rubishinzwe.

“Raporo zirakorwa mu bihugu bibamo ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bifite ubutegetsi, ariko iyo nta buyobozi buriho dusaba umuryango wa AU kuba ari wo ubifatira icyemezo”, nk’uko Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Kayitesi Zainabo Sylvie, yabitangaje mu nama barimo ibera i Kigali kuva ku wa 18/7/2014.

Ministiri w'ubutabera, abayobozi ba Komisiyo ya AU n'Urukiko nyafurika bishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu nama i Kigali.
Ministiri w’ubutabera, abayobozi ba Komisiyo ya AU n’Urukiko nyafurika bishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu nama i Kigali.

Mme Kayitesi wungirije umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu yishimira ko kuva yatangira imirimo muri 1987, ngo yakiriye amahohoterwa y’ikiremwamuntu agera kuri 459, muri yo ngo atarabonerwa igisibuzo cya burundu akaba atarenga 89; ariko ngo ababazwa n’uko benshi mu banyafurika batarabona ubutabera.

Yavuze ko Komisiyo ihangayikishijwe n’uko ibyemezo ifata, hari ibihugu bitabishyira mu bikorwa, kuko bitashyize umukono ku masezerano yemeza ko Leta zabyo zizakurikiranwa mu Rukiko nyafurika rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Perezida w’Urukiko nyafurika rushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Sophia Akuffo yagize ati: “Kuba ibihugu bitarashyize umukono ku masezerano yo kubahiriza uburenganzira bw’abaturage babyo, ni imbogamizi ku rukiko kuko benshi mu banyafurika badashobora kurwitabaza ngo babone ubutabera, ndavuga cyane abaturage bato bato.”

Mme Akuffo yasobanuye ko urwo urukiko rudashobora kuburanisha abantu ku giti cyabo barezwe, ahubwo ngo rureba imanza Leta z’igihugu ziba zarezwemo na Komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu, umuntu ku giti cye wareze cyangwa umuryango utagengwa na Leta.

Ibyinshi mu bihugu birimo intambara n’ihohoterwa ry’abantu muri Afurika, ngo ntibyigeze bishyira umukono ku masezerano, akaba ngo ari yo mpamvu bidakurikiranwa, nk’uko Akuffo yasobanuye impamvu ntacyo bakora ku bihugu bivugwamo imvururu n’intambara.

Impuguke mu by'uburenganzira bwa muntu n'amategeko, zitabiriye inama ngarukamwaka ihuza Komisiyo n'Urukiko nyafurika.
Impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu n’amategeko, zitabiriye inama ngarukamwaka ihuza Komisiyo n’Urukiko nyafurika.

Urukiko rwa Afurika yunze ubumwe rwashimiye u Rwanda kuba rwarashyize umukono ku masezerano yombi, ayo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu hamwe no kwemera ko abantu bahohotewe cyangwa imiryango itagengwa na Leta, bashobora kurega Leta zabo muri rwo.

“U Rwanda rwemeye kujya rutanga raporo buri gihe zivuga ku miterere y’uburenganzira bwa muntu, kandi Leta ikaba yizeza ko izakora ibishoboka byose kugirango buri munyarwanda agere ku burenganzira busesuye”, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Perezida w’Urukiko nyafurika yavuze ko nta mubare w’imanza rwakiriye zijyanye n’uburenganzira bwa muntu yarondora, ariko ko hari ibuhugu byarezwe birimo Tanzania, Burkina Faso, Malawi, Kenya, Libya hamwe n’u Rwanda (n’ubwo ngo ikirego cyavanyweho kuko cyakemuwe mu bwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda n’uwareze).

Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu yashinzwe mu mwaka wa 1987; nyuma yaho nibwo abakuru b’ibihugu bashyizeho urukiko rwunganira iyo komisiyo mu mwaka wa 2004, nyuma yo kubona ko raporo itanga muri Afurika yunze ubumwe ntacyo zikemura mu bijyanye no kurinda abaturage guhohoterwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka