Ikipe y’u Rwanda U17 yanyagiriwe muri Uganda ibitego 4-0
Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yanyagiwe ibitego 4-0 na Uganda mu mukino wabereye kuri Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki ya 19/7/2014 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Niheri umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda ifite amateka yo kuba imwe mu makipe makeya yabashije gukina igikombe cy’isi ubwo yacyitabiraga muri Mexique muri 2011 nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika, i Kampala ntabwo yitwayeyo neza kuko yarushijwe cyane, inatsindwa ku buryo bworoheye Uganda.

Ibitego byinshi byatsinzwe mu gice cya kabiri kuko aribwo ikipe y’u Rwanda yagaragaje cyane intege nkeya nyuma y’igitego kimwe gusa yari yatsinzwe na Shaban Mohammed ku munota wa munani.
Ku munota wa 60 Pius Obuya yatsindiye Uganda igitego cya kabiri, naho Julius Poloto ashyiramo icya gatatu ku munota wa 66.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje guhura n’ibibazo ubwo Musa Mukalazi yatsindaga icya kane ku munota wa 68, ahesha intsinzi iremereye ikipe ya Uganda.

Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, umutoza Aloys Kamamugire arasabwa kwitegura bigahije akareba ko yazabyishyura i Kigali kugirango yizere gukomeza gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gusa ni akazi gakomeye cyane kuko yarushijwe cyane muri Uganda.
Umukino wo kwishyura uzabera i Rubavu tariki 2/8/2014, ikipe izabona intsinzi mu mikino yombi ikazakina na Zambia mu cyiciro gikurikiyeho.

Ikipe ya Uganda yari yabanje gusezerera Seychelles iyinyagiye ibitego 5-1 mu mikino ibiri, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo aribwo yari itangiye ayo marushanwa bitewe n’uko mu myaka yashinze yari yaritwaye neza ariko ubu igaragaza ko yasubiye inyuma cyane.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bagarure umutoza rwose ibi sibyo pe.