Menya Abaminisitiri 10 bayoboye Minisiteri ya Siporo mu myaka 30 ishize
Minisiteri ya Siporo iri muri Minisiteri zifite umwihariko mu guhinduranya ubuyobozi kenshi, aho imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 10 kuva mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni Minisiteri izwi na benshi kandi igakora ku marangamutima ya benshi, aho ifite mu nshingano imikino, abiganjemo urubyiruko kugeza ubu rufatwa nk’aho ari rwinshi mu gihugu bakayisangamo kandi bagahora bayihanze amaso.
Mu gihe iyo Minisiteri igize ikibazo cy’imiyoborere mibi, bikora ku mitima ya benshi, ibyo bikagaragarira mu ibura ry’umusaruro mu makipe aba atunzwe akenshi n’abaturage baba biriye bakimara, kugira ngo amakipe yabo abahe ibyishimo, byagera noneho ku ikipe y’Igihugu iba ihanzwe amaso na bose, yo bikarenza urugero.
Uburyo iyo Minisiteri iba ari iya bose, n’uko uretse ibirori byitabiriwe n’umukuru w’igihugu, mu bindi birori bitari umupira w’amaguru, byagorana kuzuza Sitade amahoro yakira abantu ibihumbi 45, ibyo byo kuzuza iyo sitade biroroha cyane mu mupira w’amaguru.
Abenshi bakunze kunenga imikorere y’iyo Minisiteri mu myaka 30 ishize, bigendeye ku musaruro nkene uva muri siporo y’u Rwanda, cyane cyane ikipe y’Igihugu iri mu myanya iri hejuru ya 130 ku rutonde rw’Isi.
Iyo myitwarire mibi mu marushanwa mpuzamahanga yitabirwa n’ikipe y’Igihugu (Amavubi) ndetse n’andi makipe aserukira u Rwanda, ni bimwe mu bituma imiyoborere y’iyo Minisiteri itizerwa na benshi, bigahumira ku mirari ku iterambere ry’umupira w’amaguru wakagombye kuba wubakiye ku bakiri bato.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu usanga bifite abakinnyi bake babigize umwuga, ni na cyo gihugu rukumbi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, kitigeze kigira umukinnyi muri Shampiyona y’u Bwongereza ifatwa nk’iya mbere ku Isi mu zikomeye, ariko wareba ibihugu byose bituranye n’u Rwanda ugasanga bifiteyo abakinnyi muri iyo Shampiyona kandi mu makipe akomeye.
Kubera inshingano ziremereye iyo Minisiteri yatangiranye, zirimo Urubyiruko, Umuco na Siporo, byabaye ngombwa ko zigabanywa, iva ku izina rya MIJESPOC yitwaga ubwo yari ifite mu nshingano urubyiruko, Umuco na siporo, isigarana inshingano z’Umuco na Siporo ku izina rya MINISPOC.
Nyuma kandi byongeye guhinduka, umuco uragizwa MINUBUMWE, iyari MINISPOC ihinduka Ministry of Sports.
KigaliToday igiye kubagezaho Abaminisitiri 10 bayoboye iyo Minisiteri mu myaka 30 ishize, n’ibyabaranze ubwo bari mu nshingano.
10. Nyirishema Richard
Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi-Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA), ni we mu Minisitiri mushya muri Minisiteri ya Siporo kuva tariki 16 Kanama 2024, ubwo yagaragaraga ku rutonde rw’Abaminisitiri bagize Guvernoma muri manda y’imyaka itanu Perezida Paul Kagame aherutse gutorerwa.
Nyuma y’umuhango w’irahira ry’abagize Guverinoma wo ku itariki 19 Kanama 2024, uwo muyobozi yavuze ko icya mbere azakora ari ugukorana neza n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri zifite aho zihurira na siporo ndetse n’amashyirahamwe y’imikino, kubatega amatwi mu mikoranire bikaba imwe mu ntwaro azifashisha mu mikorere ye.
Uwo muyobozi ufite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse n’ikoranamubanga mu bidukikije, (Bachelor’s degree in Civil Engineering and Environmental Technologies) yakuye muri Kigali Institute of Sciences and Technologies, asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.
09. Munyangaju Aurore Mimosa
Ku itariki 05 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma hatangazwa ko Minisitiri wa Siporo abaye Munyangaju Aurore Mimosa, aho yasimbuye Nyirasafari Espérence.
Munyangaju Aurore Mimosa, ni we Minisitiri watangiranye n’impinduka, aho Siporo yatandukanyijwe n’Umuco, iyari MINISPOC ihinduka MINISPORT.
Aurore Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo, afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga (Project Management), yakuye muri Kaminuza yitwa Maastricht School of Management yo mu gihugu cy’u Buholandi.
Mu byaranze uwo muyobozi, azibukirwa kuri gahunda yo guteza imbere Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana hirya no hino ku Isi, rwinjiza n’amadovize biturutse ku kwamamazwa n’amakipe akomeye ku Isi, arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG.
Ikindi cyamuranze, harimo kuvugurura ibibuga by’umupira birimo stade Amahoro na Péle stadium, n’izindi stade zo mu Ntara zirimo iya Ngoma, Bugesera, Nyagatare n’izindi.
Nubwo Igihugu cyungukiraga muri gahunda ya Visit Rwanda, hari ibyo bamwe bagiye binubira muri manda ye, mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho amakipe yakomeje kugaragaza ubukene haterwa mpaga nyinshi, cyane cyane mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.
Hagiye hafatwa kandi bimwe mu byemezo bigira ingaruka kuri siporo y’u Rwanda, aho ikipe y’Igihugu ya Volleyball yigeze gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga kubera gukinisha abakinnyi bavuka muri Brézil batujuje ibyangombwa, Minisiteri kandi igashinjwa kwivanga mu nshingano za FERWAFA.
Mu bindi byashimishije Abanyarwanda mu gihe cya Munyangaju, ni imyitwarire y’Amavubi mu marushanwa ya CHAN, ubwo yatsindaga igihugu cya Togo, ku gitego cya Sugira Ernest, ibyari guma mu rugo birahinduka, abaturage bishora mu mihanda aho bamwe bagaragaye bambaye amasume.
Munyangaju Aurore uzwiho guhora aseka, ni umuhanga mu gukina imikono inyuranye irimo Basketball no gutwara igare.
08. Nyirasafari Espérence
Nyirasafari Espérence, yayoboye Minisiteri y’Umuco na Siporo mu gihe cy’umwaka umwe, aho yaragijwe iyo Minisiteri kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza tariki 20 Nzeri 2019, Perezida Paul Kagame amuhindurira imirimo agirwa Umusenateri.
Nyirasafari Espérance, ntiyakunze kugaragara mu itangazamakuru nk’uko byagiye bigaragara kubamubanjirije, gusa mu gihe cye nibwo ikipe y’Igihugu (Amavubi) yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi, aho yanyagiye ikipe y’igihugu ya Seychelles ibitego 7-0.
Mu bindi byaranze uyu muyobozi mu gihe cy’umwaka umwe yamaze muri MINSPOC, harimo guteza imbere imyidagaduro, aho yagaragaye atangiza ibitaramo byiswe ‘IWACU MUSIKA FESTIVAL’, byazengurutse Intara zitandukanye z’Igihugu.
Nyirasafari yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, nyuma yo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), kuva ku itariki 05 Ukwakira 2016, aho yari yasimbuye Dr. Diane Gashumba wari wagizwe Minisitiri w’Ubuzima.
07. Uwacu Juliennne
Uwacu Julienne ni we mugore wabimburiye abandi mu kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), aho yahawe izo nshingano muri 2015, asimbuye Joseph Habineza (Joe).
Uwacu Julienne wamaze imyaka itatu ari Minisitiri wa w’Umuco na Siporo, yavuye kuri izo nshingano ku itariki ya 18 Ukwakira 2018, aho Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko yavuguruye Guverinoma, akamusimbuza Nyirasafari Espérance wari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ni umuyobozi wari uzwiho kuvugisha ukuri, aho rimwe yavuze ko abatoza bo mu Rwanda badafite ubushobozi bwo gutoza Amavubi, bamwe mu batoza baramwikoma bavuga ko abasuzuguye.
Nyuma y’igihe gito, abo batoza babonye ko ibyo Minisitiri Uwacu Julienne yavugaga ari ukuri, aho umwe mu batoza b’Abanyarwanda yagiriwe icyizere mu gihe cy’imyaka ine atoza amavubi, avaho ntaho ayagejeje, aho iyo kipe y’Igihugu yakunze kugaragara ku mwanya wa nyuma mu matsinda yo guhatanira amarushanwa mpuzamahanga, akenshi ugasanga Amavuvi ari ku mwanya wa nyuma n’inota 1/18.
Kubera gusabana, kumva no kwicisha bugufi imbere y’abo ayobora, hari ubwo yishimaga n’amarangamutima akamurenga, aho muri 2018 ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindiraga kugera muri ¼ muri CAF Confederation Cup 2017-2028, mu kuyakira yagize ati “Rayon Sports, ikipe y’Imana oyeee”.
Ni umuntu kandi wagiraga imbwirwaruhame zikarishye, aho rimwe ubwo yashyikirizaga ibendera ry’Igihugu ikipe ya Basketball yari igiye guhagararira u Rwanda, yayihaye impanuro zidasanzwe.
Ati “Aho mugiye dore muhawe ibendera ry’Igihugu, ni mu gihe twe abayobozi iyo turahirira inshingano, ariyo mahirwe kuba tugize yo kurifatishaho udutoki, ariko mwe murijyanye mu mavarisi yanyu, aho mujya hose muraba muri kumwe na ryo, aka ni agaciro Igihugu kibahaye, murasabwa namwe kubahisha Igihugu aho mugiye, mukazana umusaruro mwiza”.
Uwacu Julienne kugeza ubu ni Umuyobozi ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
06. Mitali Protais
Nubwo tuvuze ko Minisitiri wa gatandatu wayoboye Minisiteri y’Umuco na Siporo ari Mitali, ubundi yakagombye kuba Habineza Joseph, gusa impamvu tudashyize Habineza kuri uwo mwanya wa gatandatu, ni uko yari agarutse mu nshingano bwa kabiri, ariyo mpamvu we (Habineza) mumusanga ku mwanya wa gatanu, aho muri iryo garuka rye habaye impinduka iyari MIJESPOC igabanyirizwa inshingano isigara ari MINISPOC, hashingwa Minisiteri yihariye y’Urubyiruko.
Mitali Protais yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, umuco na Siporo, asimbuye Minisitiri Habineza Joseph wari umaze kwegura muri 2011.
Mitali Protais nyuma yo gusimbura Joseph Habineza muri izo nshingano muri Gashyantare 2011, ni na we kandi wongeye gusimburwa na Joseph Habineza ubwo havugururwaga Guverinoma ku itariki 24 Nyakanga 2014.
Icyo gihe Guverinoma yaravuguruwe, Murekezi Anastase agirwa Minisitiri w’Intebe mushya wari ushyizweho na Perezida Kagame.
Nyuba yo kuva mu nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo, Mitali Protais yagizwe Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia.
05. Amb. Habineza Joseph (Joe)
Abenshi mu rubyiruko bafata Amb. Habineza Joseph nka Minisitiri w’ibihe byose wa Minisiteri ya Siporo.
Uwo mugabo witabye Imana ku itariki 20 Kanama 2021, aguye i Nairobi muri Kenya aho yazize uburwayi, ni we Minisitiri rukumbi wavuye mu nshingano zo kuyobora Minisiteri nyuma yo kwegura arongera azigarurwamo na Guverinoma, aho yabanje kuyobora iyo Minisiteri yitwa MIJESPOC ayigarukamo iri MINISPOC.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2011, nibwo Habineza Joseph (Joe) yanditse ibaruwa itunguranye yo kwegura mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Urubyiruko Umuco na Siporo.
Icyo gihe yavuze ko yeguye ku bushake bwe, nyuma y’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kwegura biri mu buryo bwo kwirinda ko iyo sura yakwitirirwa Igihugu.
Yagize ati “Neguye kubera impamvu zanjye bwite, kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.
Habineza Joseph ni umwe mu bayobozi abantu benshi bakunze kugaragaza ko bishimiye, cyane cyane urubyiruko yari afite mu nshingano rukamwiyumvamo kubera uko yisanishaga narwo, imbwirwaruhame ze zikaryohera amatwi, kandi akicisha bugufi yisanzura ku bantu mu byiciro byabo.
Mu buyobozi bwe, umusaruro muri siporo no mu myidagaduro urashimwa, cyane cyane hagendewe ku marushanwa ya CAF U17, yabereye mu Rwanda, aho Amavubi U17 yageze ku mukino wa nyuma atwarwa igikombe n’ikipe ya Burkina Faso, ari na ho u Rwanda rwabonye itike yo gukina amarushanwa ku rwego rw’Isi.
Ni na we wateguye umukino wa gicuti mu Rwanda, witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku Isi birimo Drogba, akaba inshuti y’akadasohoka n’icyamamare cyo muri Kameroni, Eto’o wakiniye amakipe yose akomeye ku Isi.
Ku bwa Minisitiri Habineza, ni bwo hari ibitaramo bya Primus Guma Guma, abantu barishima, akaba umugabo ufata ibyemezo, aho rimwe yigeze guhana bamwe mu bakinnyi b’amavubi bakina Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’uko bigumuye banga kwitabira imikino y’amavubi, aho bavugaga ko nabo bakwiye kujya bahabwa amafaranga angana n’ayabakinnyi b’Amavubi bakina nk’ababigize umwuga.
Icyo gihe yavuze ijambo anenga Jimmy Gatete wari wabimburiye abandi mu kwanga ibyo bagenerwaga, Minisitiri Habineza amubwira agira ati “Ibyo murimo ni blackmail, babyita Chantage, ntabwo tuzihanganira uko kwigumura ku Gihugu”.
04. Robert Bayigamba
Robert Bayigamba, ni we Minisitiri wageze ku rwego rutarigera rugerwaho n’undi wese, mu bayoboye Minisiteri ya Siporo.
Ibigwi by’uwo mugabo birashingirwa ku kuba ikipe y’Igihugu (Amavubi) yarabonye itike yo gukina amarushanwa ya CAF yabereye muri Tunizia muri 2004.
U Rwanda rwari mu itsinda rikomeye, ririmo n’ikipe ya Tunisia yakiriye ayo marushanwa, ntibyarubuza kwitwara neza kuko rwacyuye amanora 4/9, Amavubi yatsinze umukino umwe n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, anganya umwe atsindwa undi.
Mu kubona iyo tike, Amavubi yari yatsinze amakipe akomeye arimo Ghana na Uganda ku bitego bibiri bya Jimmy Gatete.
Iyo myitwarire myiza y’Amavubi, ni yo ihesha uwari Minisitiri Robert Bayigamba icyubahiro cyo kuba indashyikirwa, aho yagiranaga imikoranire myiza n’Uwari uyoboye FERWAFA, Lt Gen Caesar Kayizari.
Bayigamba avuye muri Minisiteri yakoze izindi nshingano, aho yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike « Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR).
Robert Bayigamba nyuma y’izo nshingano yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye, ndetse afungwa ku itariki ya 22 Ukwakira 2019, aho dosiye ye yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igezwa mu rukiko.
Icyo gihe RIB yavuze ko Bayigamba akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi.
Nyuma, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Robert Bayigamba arekurwa agakurikiranwa adafunze, kuko nta mpamvu zikomeye ngo rwabonye akwiye gukomeza gufungwa.
Abandi bayoboye iyo Minisiteri hari, Ngarambe François, Jacques Bihozagara na Mazimpaka Patrick.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|