Byanagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri ku kunoza ubwuzuzanye hagati y’inzego z’ubuzima n’izindi nzego bikorana mu Ntara y’Amajyepfo, iri kubera i Huye guhera tariki 24 Ugushyingo 2015, ku butumire bw’Intara y’Amajyepfo n’umuryango MSH (Management Sciences for Health).

Ngo atirengagije ko kurihira mituweri mu muryango ari byiza, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Christine Niwemugeni, yavuze ko abaturage bayobora bahora babasaba kubavuganira.
Ati “Urubyiruko rukuze rwifuza kwiyishyurira mituweri ku giti cyabo, batabariwe mu miryango kuko nk’umuntu ufite imyaka 40, nubwo yaba atarashaka ntaba akiri uwo kubarirwa ku babyeyi. Abakobwa babyariye iwabo na bo ni uko.”
Athanase Karemera, Ukuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, we agira ati “Hari igihe nk’umwana w’imyaka 18 abona akazi, agategekwa kurihira umuryango w’iwabo ngo akunde abone mituweri, bikaba byamubera imbogamizi zo kubujyamo.”
Abari mu nama bagaragaje icyifuzo cy’uko nk’uko mu bwishingizi bwa RAMA na bwo bucungwa na RSSB umwana mukuru atabarwa ku babyeyi, ari ko byagenda no kuri mituweri, ariko akabikora ku bushake.
Visi Meya Niwemugeni ati “Itegeko ryagena imyaka y’ubukure umuntu yemererwa kudatangana imisanzu n’ababyeyi, ariko rikanagena ko icyo gihe yasabwa umusanzu wisumbuye k’usanzwe. Urugero nk’aho gusabwa umusanzu w’ibihimbi bitatu agasabwa nka bitanu.”
Avuga ko byakemura ikibazo cy’abadashaka kubarirwa ku babyeyi, bikanaha agaciro gutangira mituweri mu muryango kuko hari uwabona ko kuguma ku muryango ari byo birimo inyungu, akaba ari wo atangiramo imisanzu.
Ikindi abaturage bifuza, ni uko igihe abitabiriye mituweri bategereza mbere yo gutangira kuvurwa cyagabanuka, kikaba nk’ibyumweru bibiri aho kuba ukwezi.
Hanifujwe ko abakozi bagenzura fagitire za mituweri ku bitaro bakongerwa, kuko usanga umubare wabo ari mutoya ugereranyije n’uw’abagenzura fagitire za RAMA, nyamara abivuriza kuri mituweri ari bo benshi cyane bigatuma serivisi zidindira.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye mbona abakuze bakwiye kubarwa ukwabo kuko iyo habaye descente usanga ingo zitaratanga umusanzu zarahuye n’Ikibazo by’urubyiruko ruhora ruzerera kandi bacyanditse mu umuryango wabo.ibyo bigatuma kurihira umuntu utabaha umubyizi bibagora.Ababishinzwe babitekereza rwose.