Igishoro cy’ ibihumbi 75 cyakuye mu bukene imiryango 80
Imiryango 80 ikennye cyane mu karere ka Ngoma yikuye mu bukene, nyuma yo guhabwa igishoro cy’ibihumbi 75 Frw yo gukora imishinga y’iterambere.
Iyi miryango yo mu murenge wa Kibungo, yayahawe n’umushinga FXB (Association Francois- Xavier Bagnoud) mu 2013 batangira gukora imishinga irimo ubworozi bw’ingurube n’ihene, abandi bayashora mu buhinzi.

Ingurube ku ncuro imwe gusa ngo yashoboraga kwinjiza amafaranga ibihumbi bigera ku 100Frw kandi ishobora kubya inshuro irenze imwe mu mwaka.
Mukandayisenga Felecie, avuga ko yari mu bukene bukabije we n’abana be umunani babanaga,ariko nyuma yo kubona igishoro yahise agura ingurube andi ayashora mu buhinzi bw’umuceli.
Mukandayisenga nyuma y’imyaka ibili avuga ko yabashije kwivugururira inzu ku mafaranga ibihumbi 120 Frw, kandi ko afite umuhigo wo kugura inka.
Yagize ati “Nari umukene nyuma y’abandi,ntabasha no kwigurira mutuweli,ariko ubu nikuye mu bukene inzu ku mafaranga ibihumbi 120,ndateganya kuzana amazi n’umurimo mu rugo byose mbikesha igishoro nahawe n’uyu mushinga.”
Buri muryango nyuma yo guhabwa aya mafaranga wasinyaga imihigo yibyo ugomba kuba wagezeho mu gihe cy’umwaka.
Nyuma y’umwaka umwe gusa bakurikiranwa babashije kugera ku rwego rwo kwitangira ½ cy’umusanzu mu kwivuza n’ibindi bikorwa by’iterambere bivuye mu nyungu.
Mwumvaneza Alain, uhagarariye umushinga FXB mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko icyo bashyira imbere ari uko umuntu ava mu buzima bubi akagira ubuzima bwiza abikesha inama n’ubufasha mu musinga uciriritse ahabwa.
Umuyobozi wungirije mu karere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza,Kirenga Providence,asanga iri terambere rizakomeza na nyuma y’uyu mushinga.
Ati “N’ubwo uyu mushinga wagenda iri terambere rizakomeza kuko barabyitoje nkuko babyivugiye batangiye ari abagenerwa bikorwa ariko ubu ni abafatanyabikorwa.”
Umushinga FXB uretse igishoro wahaye iyi miryango,unayifasha abana kuriha amashuri no kubona ibikoresho by’ishuri. Mu karere ka Ngoma ukorera mu mirenge ya Kazo na Kibungo uzakora ibikorwa mugihe cy’imya itanu.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo umushinga wizwe neza, buri muntu yatera imbere. Buri wese akuye amaboko mu mufuka yatera imbere akoresheje igishoro gito cyane.
ubu se uzi ko hari umugabo duturanye watangiye acuruza ikiro cy’ubunyobwa none akaba afite imodoka ye(Taxi) atwaramo abagenzi!