Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015 nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo cyo kumurekura, nyuma yo kujuririra igifungo cy’iminsi 30 yari yakatiwe.
Kayijuka akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu inyerezwa rya miliyoni 58Frw zibwe Akarere ka Nyanza. Bivugwa ko byakozwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imari.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwafashe icyemezo kimufunga by’agatenganyo, rwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma Kayijuka afungwa mbere y’urubanza.
Muri izo mpamvu harimo gutinya ko ashobora gutoroka ubutabera cyangwa akaba yasibanganya ibimenyetso kuri icyo cyaha.
Azakomeza gukurikiranwa ari hanze ya gereza ariko ategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Muri ibyo, harimo kuba mu karere umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye ye akoreramo no kutajya kure y’akarere abwiwe atabiherewe uruhushya n’Umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye cyangwa intumwa ye.
Ikindi yategetswe ni ukujya yitaba buri gihe cyagenwe n’umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye ye.
Ubushinjacyaha ni bwo buzagenzura ko ibi byategetswe n’Urukiko byubahirizwa. Byaba bidakozwe, ukurikiranywe yongera gufungwa by’agateganyo nk’uko bivugwa mu ngingo ya 123 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ni intabera erega,izatuzanira na Nsabihoraho ubundi abanzi bamware.Komera Komera EXECUTIF nyagasani akomeze akube hafi.
Imana ni intabera erega,izatuzanira na Nsabihoraho ubundi abanzi bamware.Komera Komera EXECUTIF nyagasani akomeze akube hafi.