VSO ngo irashaka gufasha Leta mu burezi

Umuryango mpuzamahanga nterankunga VSO uvuga ko urimo gutegura kunganira Leta y’u Rwanda mu burezi budaheza, hibandwa ku bafite ubumuga.

Umushinga wa VSO witwa L3 Plus wita ku burezi bw’abafite ubumuga, uvuga ko abana bafite ubumuga bangana na 56% batajyanwa mu ishuri bitewe n’uko ababyeyi batabaha agaciro; ndetse ngo umubare w’abava mu ishuri batarangije nawo ukaba ari munini.

Umuyobozi wa VSO mu Rwanda Papa N Diouf
Umuyobozi wa VSO mu Rwanda Papa N Diouf

Umuyobozi wa VSO mu Rwanda, Papa N Diouf agira ati"Turibaza ngo twakora dute kugira ngo dufashe Leta y’u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020 mu bijyanye n’imibereho myiza no kuzamura ubukungu bw’abaturage",

VSO ngo irimo gutegura umushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ukwezi kwa Werurwe k’umwaka utaha, ukazaba uwo kwita ku burezi mu turere 17, ukazanafasha gukemura ibura ry’ibiribwa ryatuma abana batagana ishuri.

Diouf avuga ko ibikorwa bya VSO bizagera ku bana bihumbi 100, hakazabamo gukangurira ababyeyi b’abafite ubumuga kubajyana mu ishuri, kwigisha abarimu uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga no kubaha ibikoresho bikenewe, ndetse no gukorana n’abahinzi kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Yavuze kandi ko bazita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ugeze mu bwangavu, kuko ngo nabo bavanwa mu ishuri n’ibibazo by’ubukene no gutungurwa n’ibihe bishya baba binjiyemo.

Gushingira imyigire ku ikoranabuhanga hamwe no gufasha urubyiruko kubona imirimo, nabyo ngo biri mu byo barimo gutekereza kuzashyira mu mushinga urimo gutegurwa, nk’uko Diouf abivuga.

VSO isanzwe iterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga cy’abanyamerika gishinzwe iterambere(USAID), ngo iracyarimo gushaka abafatanyabikorwa batandukanye bazatanga amafaranga yo guteza imbere imishinga iteganijwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye uwazanye uyu mushinga mû Rwanda yatekereje ku bana bacu batagana ishuri kubera ubukene.Ababana n’ubumuga nabo barashoye tubashigikire.

Ngirimana alphonse yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka