Auddy Kelly yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Sinkakubure”
Umuhanzi Munyangango Audace uzwi nka Auddy Kelly yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sinkakubure” yari yarifashishijwemo Miss Mutoni Balbine mu kuyamamaza.
Ubwo yabazwaga ubutumwa bukubiyemo yageneye abakunzi b’umuziki we yagize ati: “Ni ukubwira uwo ukunda ko utifuza kuzamubura na rimwe ntihakagire cyangwa ntimugapfe ubusa cyangwa ngo abantu babateranye”.

Iyi ndirimbo ngo yayikoze adafite uwo ayikoreye by’umwihariko ariko ko ibikubiyemo byamubayeho.
Yagize ati: “Nta muntu wihariye nabwiraga gusa ibyo navuze byambayeho.”
Yakomeje agira ati: “Iyi ndirimbo yanjemo bitewe n’uwo ntifuzaga kubura mu buzima bwanjye kuko nabonaga ngiye kumubura”.

Iyi ndirimbo iri mu njyana isa na Gakondo ivangiye, yakozwe na Producer Fazzo muri Grace House, inzu uyu muhanzi abereye umuyobozi.
Naho amashusho y’iyi ndirimbo yo akorwa na Rday Entertainment. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2015.
Auddy Kelly yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Usa Neza”, “Tambuka”, “Ndambutse”, “Chantal”, “Sinzagutererana” yakoranye na Joddy wavuzweho gukundana nawe igihe kinini, n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|