Nyuma y’aho irushanwa ryari ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sports ku bufatanye n’ikigo cya Startimes ryaje guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA", kuri uyu wa gatatu nibwo iyi mikino iza kongera gusubukurwa.

Iyi mikino yagombaga gutangira taliki ya 22/11/2015,gusa iza guhagarikwa,ndetse n’umukino wagombaga gufungura amarushanwa,ariwo wagombaga guhuza Rayon Sports na Gicumbi ntiwaba nyamara amakipe yari yageze ku kibuga.
Iyi mikino biteganijwe ko izitabirwa n’amakipe 8,harimo amakipe atandatu yo mu Rwanda ariyo AS Kigali,Police Fc,Rayon Sports,Mukura,Gicumbi na Kiyovu , mu gihe hanze y’u Rwanda hazava Bukavu Dawa na Villa Sports Club .
Uko amatsinda ateye
Kuri uyu wa Gatatu
13h00: Bukavu Dawa vs AS Kigali ( Kicukiro)
15h30: Mukura vs Police ( Mumena )
15h00: Rayon Sports vs Gicumbi (Kicukiro)


Ku wa kane, taliki ya 25/11/2015
SC Villa vs SC Kiyovu
Itsinda rya mbere:
• Rayon Sports
• Kiyovu Sport
• Gicumbi
• Villa Sports Club
Itsinda rya kabiri
• As Kigali
• Mukura Vs
• Police
• Bukavu Dawa
Andi mafoto:Bukavu Dawa nayo yakoze imyitozo,Nyombayire Albert wahoze akinira Rayon Sports nawe ayirimo







Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|