Iri soko riherereye muri santere ya Rwikiniro igenda itera imbere mu bijyanye n’ibikorwa remezo, iri soko naryo rikaba ari kimwe muri ibyo bikorwa remezo.
Mukarubeni Regine ni umubyeyi twasanze kuri iri soko yaje kurirema, avuga ko ngo amaze amasaha arenga atatu ategereje ko isoko ryatangira kurema, ibi ngo bikaba bibabangamira mu gihe baba baje guhaha ibyo guteka bya sa sita.
Ati:”Tuza kurema iri soko dushaka guhaha ibyo duteka by’amanywa, ariko ugasanga nta bicuruzwa birageramo ahubwo bigatangira kuhagera mu masaha ya nyuma ya sasita, ubu bibaye ngomwa ko njya kugura muri butike kandi biba bihenze.”
Aba baturage bo muri iyi santere banavuga kandi ko kuba nta muriro w’amashanyarazi uri muri aka gace batuyemo bibangamira iterambere ryabo ndetse n’ibikorerwa muri iri soko rya kijyambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ibyifuzo by’aba baturage kuri iri soko rya kijyambere rya Rwikiniro byatangiye kuganirwaho, kandi ko n’umuriro w’amashanyarazi uzahagezwa mu minsi ya vuba.
Agira ati:” Turimo kuganira n’ubuyobozi bw’uyu murenge kugira ngo turebe uburyo hagenwa iminsi irenze umwe ririya soko ryajya riremeraho kandi rihere mu gitondo, ku bijyanye n’amashanyarazi byo biri mu igenamigambi ry’akarere ry’umwaka utaha ko santeri ya Rwikiniro ariyi tuzaheraho tuyigezamo umuriro.”
Ikindi ababa turage bavuga ko kikibangamye ni uko nta muhanda ukoze neza ugana muri iyi santere ya Rwikiniro ahubatse iri soko rya kijyambere, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukaba buvuga ko imirimo yo gukora uyu muhanda izakorwa muri gahunda ya VUP.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|