Ikoranabuhanga rigiye kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’ubutaka

Abunzi bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kohereza raporo ku ikemurwa ry’ibibazo by’ubutaka, bikajya bafasha abaturage ku buryo bwihuse.

Annie Kairaba umuyobozi wa RISD
Annie Kairaba umuyobozi wa RISD

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda yiswe ‘RISD-ICT4D’, izifashisha telefone ngendanwa, wateguwe n’umuryango ugamije iterambere rirambye (RISD), kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016.

Umuyobozi wa RISD Annie Kairaba, avuga ko iyi gahunda bayitekereje nyuma yo kubona ko iyari isanzwe yo gukoresha impapuro ivuna abunzi kandi igatinza ibikorwa.

Yagize ati “Twabahaye ibitabo bandikamo ariko tukabona bibavuna kandi bitinza imirimo ari bwo twabashakiye ubu buryo bw’ikoranabuhanga, buborohereza kwiga ku madosiye mu buryo bwihuse no gutanga raporo ku bakozi ba MINIJUST”.

Kairaba akomeza avuga ko iyi gahunda izaba ikoreshwa mu turere 11 two mu gihugu, ariko ngo ishobora kuzaba yagejejwe no mu tundi turere bitarenze muri 2018.

Umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye bafasha mu gukemura ibibazo by'ubutaka
Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye bafasha mu gukemura ibibazo by’ubutaka

Ingabire Joselyne ukuriye urwego rw’abunzi mu murenge wa Kimironko muri Gasabo, avuga ko bakemuraga ibibazo bandika ku mpapuro, bagomba kohereza iza MINIJUST, RISD, akarere n’umurenge, bikabavuna cyane.

Ati “Ubu tuzajya dutanga raporo kuri terefone, ntibidusabe ingendo bityo tubone umwanya wo kwikorera indi mirimo idutunga cyane ko turi abakorerabushake”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST, Kalihangabo Isabelle, avuga ko ubu buryo buzihutisha amakuru ku bibazo by’ubutaka bityo inzego bireba zifate ingamba zo kubikemura.

Ati “Iyo tubonye ku gihe imibare y’ibibazo byagejejwe ku bunzi n’ubwoko bwabyo, bituma inzego zibishinzwe zifata ingamba n’imyanzuro yo kubikemura mu buryo bwihuse.

Twizeye ko iyi gahunda igiye koroshya imirimo ku mpande nyinshi zita ku ikemurwa ry’ibibazo by’ubutaka”.

Umunyamabanga uhoraho muri minijust Isabelle Kalihangabo
Umunyamabanga uhoraho muri minijust Isabelle Kalihangabo

Imbogamizi igihari mu ikoreshwa ry’ubu buryo bushya ngo ni uko abunzi bose badafite terefone zo mu bwoko bwa ‘Smart Phone’ kandi ari zo zikenerwa.

Aha Kalihangabo avuga ko hari icyizere ko na zo zizaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka