
Hirya no hino mu gihugu, haravugwa abakozi biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari basezera ku kazi, abenshi muri bo bakavuga ko babikoze ku mpamvu za bo bwite.
Ubwo yasozaga Itorero ry’abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Kamonyi, Minisitiri Kaboneka yasobanuye impamvu zishobora gutuma umukozi asezera ku Kazi.
Yaragize, ati “Ashobora kuba yabonye akandi kazi wenda keza, ashobora kuba yahisemo kujya kwikorera, ibyo byose birashoboka.
Ariko ashobora no kubona kubera amakosa yagiye akora mu byo barimo bamukurikirana, akabona atabishoboye, agasezera.”
Minisitiri akomeza avuga ko gusezera bidakuraho ko mu gihe hari ibyaha umukozi ashobora kuba yarakoreye mu kazi, akurikiranwa n’ubutabera.
Ati « kuba asezeye cyangwa ahagaritse akazi, ntago bimukuraho icyaha. Niba yarakoze icyaha arakurikiranwa.
Kwirukana ni igihano ku rwego rw’ubuyobozi, ariko ubutabera na bwo buramukurikirana”.
Mu byaha byagaragaye kuri bamwe mu bakozi basezeye, harimo gukubita abaturage, kubatwarira imitungo no kubaka ruswa.
Umwe mu baturage wakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wasezeye, atangaza ko kuva ku kazi bidahagije ahubwo akwiye no guhanirwa ko yamusigiye ubumuga.
Ati “Ahubwo n’iyo ategura, njye nifuzaga ko akurikiranwa kuko n’abandi banyarwanda iyo bakoze ikosa barahanwa.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi, atangaza ko haheruka gusezera abakozi 10 harimo abo ku rwego rw’umurenge babiri n’abo mu tugari 8.
Abo bose bakaba bariyandikiye ko babikoze ku mpamvu za bo bwite.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muravuga abegura! Umuyobozi w’Umurenge wa Nkanka mukarere ka Rusizi nubu turakibaza impamvu ategura ikatuyobera kuko afite ingengabitekerezomuriwe ikomeye, yajujubije abaturage n’abakozi bakorana yitwaje amoko ikindi nuko imirenge yose yagiye akoramo yayivuyemo nabi hose bamuvumira kugahera rwose uUyu nawe ntakwiye kwitwa umuyobozi kuko ntandangagaciro nimwe wamushakiraho.
ibyo nyakubahwa ministre avuga ni ukuri bagomba gukurikiranwa kuko abayobozi bakora nabi ingaruka ziba kuritwe abaturage. bayobozi mukomeze mubere abaturage maso !!