Uwandikiwe amakosa mu muhanda azajya ahita asubizwa perimi ye
Polisi y’igihugu yazanye impinduka mu buryo serivisi zo mu muhanda zatangwaga, aho buri kintu cyose kigiye kujya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva ku kwandikira umushoferi wagaragayeho amakosa yo mu muhanda, kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukora ibizami, gukora iperereza ku mpanuka no gukoresha "Control Technique" byose byashyizwe mu ikoranabuhanga.
Iyi gahunda ikaba ije kwihutisha serivisi no kurinda abantu gusiragira ku biro bya polisi, cyane cyane ku babaga bandikiwe ubundi perimi zabo zigafatirwa.
Kimwe n’abatoraga imirongo bakoresha "Control Technique", nk’uko CP George Rumanzi ushinzwe ishami rya Polisi ryo mu muhanda yabitangaje.
Agira ati “Ubu buryo bwo kongera umutekano mu muhanda buje kongera ugukorera mu mucyo no kurwanya ruswa mu kazi ka serivisi zo mu muhanda.”
Minisitiri w”ubutabera, Johnston Busingye avuga ko ubu buryo buje gusubiza kwinuba byakundaga kugaragara mu bashoferi, bavuga ko ibyangombwa byabo bifatirwa igihe kirekire kandi barishyuye.
Agira ati “Ikintu Abanyarwanda benshi batangaho inama buri gihe, babaza bati ’niba nakoze amakosa kubera iki perimi yanjye muyisigarana? Mwese mwaba abapolisi n’abandi iki kintu murakizi. Iyo ntambwe ubu u Rwanda guhera uyu munsi no muri iyi minsi iri imbere turayirenze.”
Akomeza avuga ko gutangiza ubu buryo atari uguhurirana no kuba u Rwanda ruza imbere mu gukoresha ikoranabuhanga gusa, ahubwo ngo bijyanye na politiki y’igihugu yo kwimakaza umutekano wo mu muhanda ufatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu.
Yongeraho ko iyo umuntu ashobora gukora gahunda ze neza nta nkomyi y’impanuka bituma serivisi zinoga, bikagira n’ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye mbashimira ubwitange mugira kko uko bukeye nuko bwije murushaho kutuzanira ibiturinda impanuka
Nibyiza cyane haricyo bizajemura nkogusirasira kuri Police ariko urugendo ruracyahari mukurwanya ruswa kuko ibyobyuma bizakoreshwa nabantu,we still need another technology more powerful than than against corruption,I hope with our best leadership amaherezo bizagerwaho kuko aho tuvuye nikure
Congratulation To Traffic Police!!!! We Are Very Happy
Many thanks kuri Police yacu ariko ndibaza nkumuntu ufite Perme y inyamahanga ukobizagenda nkibaza nanone ko contrevention yamaraga iminsi 3 aha ho bizagenda gute ?
Murakoze cyane .Komeza Imiho Police yacu
Ibi bintu bije byari bikenewe.
Nagiye mukiruhuko mu Rwanda ndagije njya gusura inshuti Musanze namburirwa yo ibyangombwa kdi ntashye Kigali kuburyo byansabye gusubirayo next day.
Umunsi umwe ni mwinshi cyane k’umuntu uba mu mahanga kuwumara ugiye gushaka carte Rose y’imodoka.
Dushimiye ubwitange bugaragara bwo korohereza abanyagihugu muri byose.kdi Imana igume imbere muri izo gahunda zose.
Mwiriwe neza kotwakoze ikizamini cyuruhusa rwagateganyo kuwa le11,11,2016 mwadufasha kumenya igihe Amanota tuzayabonera
ukobisakose ibibazo byomumuhanda birikubonerwa umuti.
Congratulations to Rwanda and national police, this shows changes from and forever. Good leadership talk.