Ikamyo yikoreye “Godoro” ifashwe n’inkongi bayizimya ntacyo irangiza (Amafoto)
Ikamyo yikoreye amavuta yifashishwa mu gukora umuhanda wa kaburimbo azwi nka “Godoro” (Goudrons) ifashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ntihagira icyo yangiza.

Iyi mpanuka ibereye ahari gukorerwa umuhanda wa kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa IVECO ifite puraki RAC028C yatangiraga gusuka ayo mavuta, mu ma saa munani z’amanywa, tariki ya 14 Ukuboza 2016.
Iyi modoka isuka amavuta mu muhanda, isanzwe n’ubundi igaragaraho ibishashi by’umuriro ari nabyo bikekwa ko byongereye umuriro igashya.
Umunyamakuru wa Kigali Today warebaga iyo modoka ishya avuga ko n’ubundi kuva kare itaratangira gusuka amavuta yari iri kwaka gakeya inyuma, ku gice gicanira aya mavuta kugira ngo ashyuhe, yorohe abe nk’igikoma bityo asukwe mu muhanda.

Iyo mpanuka ntacyo yangije cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa kuko hahise hagera ubutabazi bwihuse bw’abakozi ba “Splendid Hotel” yegereye ahaberaga inkongi.
Aba abakozi baje bitwaje ibizimya umuriro by’iyo Hotel bafasha abakoraga uwo muhanda kuzimya umuriro bifashishije n’amazi amenwa mu muhanda.

Ubutabazi bwihuse nibwo bwatumye iyo kamyo idafatwa n’inkongi yose ngo iturike ibe yateza ibindi bibazo.
Kugeza ubu iyo kamyo yamaze kuzima ku buryo hari icyizere cy’uko ntabindi bibazo bishobora kuba.
Andi mafoto







Ohereza igitekerezo
|
Turashimira cyane byimazeyo bariya bakozi ba Splendid Hotel ku butabazi bakoze, ubwitange n’umurava babikoranye, bagaragaje n’ubumenyi muri kiriya gikorwa, rwose ishami rya Police rirwanya inkongi z’umuriro rizabafashe mu gukaza ubwo bumenyi kuko ndabona ari ingirakamaro pe!
kugira Umutima utabara ningobwa kdi byahozeho nacyera mubanyarwa urabona ko gutabara byabanyarwanda aribyo byatumye Iriya komyo utagira ibyo yangiza Nimureke dukomeze kugira Umutima utabara twiyubakire urwanda rwacu.