Inama nkuru y’abahanzi yabonye umuyobozi

Ntihabose Ismael wari umuyobozi w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Art Council) yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyiyobora imyaka itanu.

Ntihabose watorewe kongera kuyobora Inama Nkuru y'Abahanzi
Ntihabose watorewe kongera kuyobora Inama Nkuru y’Abahanzi

Ntihabose yatorewe uwo mwanya, mu matora yabaye ku wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016.

Atowe nyuma y’amezi arindwi yari amaze ayobora Inama Nkuru y’Amahanzi y’agateganyo. Icyo gihe ni nabwo iyo nama yari itangijwe, ikaba ifite intego yo guteza imbere abahanzi Nyarwanda.

Nyuma yo gutorwa, Ntihabose yashimiye abahanzi bagenzi be bamugiriye icyizere avuga ko atazabatenguha.

Avuga ko afatanyije n’abo bagiye kuyoborana bazagerageza gukora kuburyo umuhanzi aho ava akagera agira agaciro.

Agira ati “Ubushobozi buracyari hasi. Ubushobozi nshatse kuvuga ni ubushobozi bw’imikorere.

Hari ibigaragaza ko ibyo abahanzi bakora bishobora koherezwa hanze ariko hari ikintu cy’ubushobozi kikiri imbogamizi numva twakongeramo intege cyane.”

Akomeza avuga ko ikindi yabonye kigoye kandi bagomba guhangana nacyo ni uko abahanzi n’abakorana n’abahanzi bakeneye kumva ko bagomba gukora ubuhanzi bukabatunga.

Ati “Gutangira gushakira umuntu uburyo yatera imbere, kumushakira uburyo yabaho ubushobozi ari bukeya bw’ibyo akoresha ni ibintu biremereye cyane ariko turibaza ko uko twabigaragaje kubashobora kuba badufasha turibwira ko bishobora kuba byiza.

Ayo matora yitabiriwe n’imbaga esheshatu zose zigize Inama Nkuru y’Abahanzi. Yitabiriwe kandi n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ari nayo yita ku bahanzi.

Ubwo bari bari mu gikorwa cy'amatora
Ubwo bari bari mu gikorwa cy’amatora

Abandi batorewe kuyobora Inama Nkuru y’Abahanzi harimo Kibibi Jean de Dieu watorewe ku mwanya wa Visi Perezida na Munezero Ferdinand watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.

Hiyongeraho Nyirishema Celestin watorewe ku mwanya w’umunyamabanga n’Umwanditsi na Dukuzumuremyi Chantal watorewe ku mwanya w’umubitsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka